RFL
Kigali

Umuherwe Jeff Bezos yahinduriye ubuzima Van Jones umunyamakuru wa CNN amuha impano y'akayabo ka Miliyoni $100

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:23/07/2021 10:20
0


Umuherwe wa mbere ku isi Jeff Bezos yatunguranye ubwo yahaga impano y'amafaranga angana na Miliyoni 100 z'amadolari ayaha umunyamakuru kabuhariwe wa CNN witwa Van Jones. Jeff Bezos yatangaje ko iyi mpano yamuhaye ariyo kumushimira ndetse ko amafaranga azayakoresha icyo ashaka atazigera amutegeka uko azayakoresha.



Umuherwe wa mbere ku isi Jeff Bezos yakoze igikorwa abenshi bise icy'umutima mwiza naho abandi bavuga ko ari ubuntu bwamusabye. Uyu mukire akaba yahaye impano umunyamakuru wa CNN witwa Van Jones ingana na miliyoni 100 z'amadolari, aya mafaranga uyashyize mu manyarwanda ni akayabo ka miliyari 100 byumvikane ko ari amafaranga menshi cyane yahindura ubuzima bw'umuntu.


Jeff Bezos yaganiriye n'ikinyamakuru Forbes Magazine maze atangaza icyatumye ahindurira ubuzima umunyamakuru Van Jones. Yagize ati ''Impano nahaye Van Jones ni iyo kumushimira kuko ari ku rutonde rw'abantu batsindiye ibihembo bya Courage & Civility Award. Ni umwe mu bantu bagiye batanga urugero rwiza kandi yafashije benshi abigisha kugera ku nzozi zabo''.


Abajijwe niba hari icyo yabwiye Van Jones agomba gukoresha ayo mafaranga Jeff Bezos yasubije ati ''Oya ntacyo namutegetse kuyakoresha, azayakoreshe uko ashaka''. Ibi nibyo Van Jones yunzemo ubwo yaganiraga na CNN asanzwe akoraho agira ati ''Nta magambo mfite yo kuvuga kuko nanjye ubwanjye sindabyakira gusa inzozi zanjye zabaye impamo''


Ibi Jeff Bezos abikoze nyuma y'iminsi micye avuye mu isanzure we n'umuvandimwe we Mark Bezos. Si ubwa mbere kandi uyu muherwe yafasha abantu mu buryo bw'amafaranga kuko buri mwaka agira uwo agenera impano y'amafaranga menshi. Si Van Jones wenyine wahawe iyi mpano y'amafaranga miliyoni 100 z'amadolari na Jeff Jezos kuko yayihaye n'undi mugabo witwa Chef Jose Andres.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND