Kigali

Tiwa Savage nyuma yo kwerekana inzu se yari atuyemo abafana be bahise batesha gaciro Miliyari 5 Frw atunze

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:23/07/2021 13:05
0


Ibintu bikomeje kutorohera Tiwa Savage wapfushije se mu minsi micye ishize nyuma y'uko yerekanye inzu se yabagamo bikarakaza abafana bakamwiha berekana ko Miliyari 5 Frw atunze nta gaciro zifite.



Tiwa mu butumwa yasangije abamukurikira yavuze ko Se umubyara yitabye Imana mu ijoro ryo kuwa 19 Nyakanga 2021. Nubwo atatangaje icyaba cyarahitanye uyu mubyeyi, yavuze ibigwi umubyeyi we amushima uburyo yabaye umugabo w’intwali.

Yagize ati: ”Mu masaha akuze y’iki gitondo watabarutse mu mahoro. Warwanye kugeza ku munota wa nyuma, wararwanye data, wabaye udasanzwe mu bihe byose wamaze none ubu uraruhutse. Ntibnyoroheye, nta mutuzo mfite, ncitse intege.” Yongeraho ati:”Uruhukire mu mahoro mwami wanjye, ndagukunda data. Savy t’eko. Pappin K.”

Tiwa Savage ari kumwe na se uherutse kwitaba Imana mu minsi itatu ishize

Nyuma y’iminsi micye ibi bibaye abinyujije kuri Instagram yasangije abamukurikira amashusho agenda yerekana ibice bigize inyubako se yabagamo maze abafana batungurwa n’uburyo ishaje bahita bamwakirizaho umuriro bavuga ko atigeze ayivugurura mu gihe yari akiri kumwe nawe.

Mu busanzwe uyu umugore atunze arenga Miliyoni $5 ni ukuvuga asaga Miliyari 5Frw, afize imyaka 41, amaze mu muziki imyaka igera kuri 25. Yavutse kuwa 05 Gashyantare mu gace ka Isale Eko mu ntara ari nayo murwa mukuru Lagos mu gihugu cya Nigeria. Yize amashuri anyuranye abanza ayisumbuye ndetse anafite impamyabumenyi ya kaminuza mu muziki yakuye muri kaminuza ya Kent mu bwami bw’u Bwongereza.

Yashakanye Tunji Balogun batandukanye mu mwaka wa 2013, afite umwana umwe, ni umuririmbyi mwiza, umwanditsi w’indirimbo ukomeye akaba n’umukinnyi wa filimi, akora injyana azi neza zirimo Afrobeat, R&B, Pop, Hip Hop na Soul. Yagiye akorana n’ibyamamare muri Afrika ndetse yagiye anegukana ibihembo bitandukanye mu muziki yaba nk'umuhanzi w'igikomerezwa muri Afrika no mu gihugu akomokamo cya Nigeria.Bamwe mu babibonye bagize bati 'wenda ntiyashakaga ko ivugururwa cyangwa kwimuka'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND