RFL
Kigali

Ibiganiro Etincelles FC yagiranaga n'umutoza Gustave Niyonkuru byarangiye adasinye

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:22/07/2021 20:01
0


Umutoza w'Umurundi Gustave wari uri mu biganiro n'ikipe ya Etincelles FC byarangiye adasinye nyuma yo kutemererwa kugira uruhare rw'abakinnyi yagura.



Gustave wari usanzwe ari umutoza wa Buja City yashoje ku mwanya wa 13 muri shampiyona y'u Burundi, yari mu biganiro na Etincelles FC ikina ikiciro cya mbere muri shampiyona y'u Rwanda, aho byavugwaga ko ashobora kuba umutoza mukuru w'iyi kipe nta gihindutse.

Mu kiganiro Inyarwanda yagiranye n’uhagarariye uyu mutoza yadutangarije ko ibiganiro ku mpande zose byahagaze umutoza adasinye. Yagize ati: “Ntabwo Gustave yabashije gusinyira ikipe ya Etincelles kubera ko ibiganiro bitagenze neza twashakaga ko agira uruhare rwa 50% ku bakinnyi ikipe izasinyisha ariko ntibabyemeye ndetse n'amafaranga batangaga yari macye."


Niyonkuru Gustave ubanza imbere 

Etincelles ni imwe mu makipe adafite abatoza bakuru kuva shampiyona yarangira, ikaba iri mu rugamba rwo gushaka umutoza hari n'amakuru avuga ko bavuganye na Gatera Moussa utoza Espoir FC. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND