Kakule Mugheni Fabrice ukina mu kibuga hagati, kuri iki gicamunsi yerekeje mu ikipe ya As Kigali ku masezerano y'imyaka 2.
Mugheni
Fabrice utarabasha kugira igihugu na kimwe akinira, yari amaze umwaka ari
umukinnyi wa AFC Leopards yo muri Kenya, ari naho avuye agaruka muri Kigali. Mugheni
Fabrice yari amaze iminsi yumvikanye na As Kigali ariko icyari gisigaye kwari
ugushyira umukono ku masezerano.
As
Kigali yitegura guhagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation Cup,
Mugheni Fabrice abaye umukinnyi wa 7 isinyishije nyuma ya Ntwari
Fiacre, Saba Robert, Rugwiro Herve, Uwimana Guilain, Ramadhan na Butera Andrew waje nk'intizanyo.
TANGA IGITECYEREZO