RFL
Kigali

Kakule Mugheni Fabrice wakiniye Rayon Sports yerekeje muri As Kigali

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:22/07/2021 18:04
0


Kakule Mugheni Fabrice ukina mu kibuga hagati, kuri iki gicamunsi yerekeje mu ikipe ya As Kigali ku masezerano y'imyaka 2.



Mugheni Fabrice utarabasha kugira igihugu na kimwe akinira, yari amaze umwaka ari umukinnyi wa AFC Leopards yo muri Kenya, ari naho avuye agaruka muri Kigali. Mugheni Fabrice yari amaze iminsi yumvikanye na As Kigali ariko icyari gisigaye kwari ugushyira umukono ku masezerano.


As Kigali yitegura guhagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation Cup, Mugheni Fabrice abaye umukinnyi wa 7 isinyishije nyuma ya Ntwari Fiacre, Saba Robert, Rugwiro Herve, Uwimana Guilain, Ramadhan  na Butera Andrew waje nk'intizanyo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND