RFL
Kigali

NIC yatangaje ko Intore z’Indahangarwa zigiye gutorezwa kuri murandasi

Yanditswe na: Editor
Taliki:22/07/2021 14:32
0


Ubuyobozi bwa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero (NIC), bwatangaje ko icyiciro cy’uyu mwaka cya gahunda yo gutanga amasomo y’uburere mboneragihugu kigiye gukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga kubera impamvu zirimo n’icyorezo cya COVID-19.



Biteganyijwe ko icyiciro cy’itorero ry’Indahangarwa cy’uyu mwaka kizaba hagati ya taliki 5 Kanama kugeza ku ya 18 Kanama 2021, kikazabera kuri murandasi aho kizitabirwa n’urubyiruko rw’u Rwanda ruri mu Gihugu n’ururi mu bihugu bitandukanye ku Isi. Abiyandikishabifuza kwitabira bahawe igihe cyo kugeza kuri taliki ya 31 Nyakanga, ibisabwa ku wemerewe kwitabira bikaba biri ku rubuga rwa NIC.

Komisiyo y’Igihugu y’Itorero ivuga ko abazitabira bazahabwa amasomo ajyanye n’indangagaciro zo gukunda Igihugu, yiyongeraho ajyanye no kwigira kugamije guhashya ubukene no kwimakaza iterambere ry’Igihugu nk’uko bigaragara muri Gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 yo kwihutisha iterambere (NST1).

Visi Perezida wa Komisiyo y’Itorero ry’Igihugu Lt Col Migambi Mungamba Désire, yavuze ko Intore z’Indahangarwa zigiye gutozwa mu bihe Isi ihanganye n’icyorezo cya COVID-19 nk’imwe mu mpamvu zateye kwimurira ibikorwa by’Itorero kuri murandasi. Yavuze ko gutoreza abana b’u Rwanda ku ikoranabuhanga bifite inyungu nyinshi kuko bihuza abantu benshi kandi bitwaye ubushobozi buke ugereranyije n’ubukenerwa iyo Intore zahurijwe hamwe imbonankubone.

Yagize ati: “Impamvu ya mbere yatumye ibikorwa by’Itorero ry’Igihugu byimurira ku ikoranabuhanga ni uko NIC igamije guhugura Abanyarwanda benshi hakoreshejwe ubushobozi buke, by’umwihariko ku rubyiruko rwinshi rw’Abanyarwanda ruba mu mahanga rwifuza kumenya gahunda y’Itorero ry’Igihugu ariko rugasanga rudafite igihe gihagije cyo kuza mu Rwanda ngo ruhabwe amasomo imbonankubone. Akenshi usanga bahura n’imbogamizi zirimo ubushobozi budahagije no kubura umwanya.”

Iyo mpamvu kandi iza igwa mu ntege izindi mbogamizi zikomeye zatewe n’icyorezo cya COVID-19 cyugarije u Rwanda n’Isi yose. Muri uyu mwaka na bwo ku ikoranabuhanga hatorejwe Intore 1,398 mu Itorero Indemyamihigo ryatangiye kuva tariki 19 kugeza 25 Mata 2021.

Lt. Col. Migambi yagize ati: “Indahangarwa zigiye kuba icyiciro cya kabiri cy’Intore zitorejwe ku ikoranabuhanga. Muri Mata uyu mwaka na bwo twatoje Itorero ry’Indemyamihigo twifashishije ikoranabuhanga. Dushingiye ku busesenguzi twakoze, Itorero ry’Indemyamihigo ryatanze umusaruro mwiza. Twatoje abantu benshi ku ngengo y’imari n’ubundi twakeneraga igihe ibikorwa byakorwaga imbonankubone.”

Iyi gahunda ifunguriwe urubyiruko rwose rufite imyaka iri hagati ya 18 na 35 rusoje nibura icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye, rwaba rutuye mu Rwanda cyangwa mu mahanga.

Bamwe mu bazitabira iri torero mu minsi mike iri imbere, baremeza ko biteze kungukira byinshi muri iri torero. Umwe muri urwo rubyiruko utuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) yagize ati: “Mba muri USA kuva mfite imyaka itandatu y’amavuko, iteka nahoraga nshaka amahirwe yo kubona uwambwira byinshi ku Gihugu cyanjye. Aya ni amahirwe akomeye ku rubyiruko rw’u Rwanda, by’umwihariko twe tuba mu mahanga.”

Uru rubyiruko ruvuga ko kubona amasomo y’uburere mboneragihugu ari ingenzi cyane kuko bibafasha gusobanukirwa n’inkomoko yabo n’uruhare bafite mu guharanira iterambere y’iyo nkomoko basigasira umuco n’indangagaciro byayo.

Itorero ry’Igihugu rigamije kuzuza inshingano yo kuboneza imyumvire, imyitwarire n’imikorere y’abana b’u Rwanda hagamijwe kwiyubakira Igihugu bifuza kubamo n’ahazaza hazira icyasha ku bazabakomokaho.

Intore z’Indemyamihigo zisaga 1,300 zatorejwe kuri Murandasi

Src: Imvaho Nshya






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND