RFL
Kigali

Umusore washatse gukora imibonano mpuzabitsina akayibura agasambanya Ifarashi arahigwa bukware

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:22/07/2021 14:03
0


Abantu bamwe na bamwe bagira imitekerereze idasanzwe ku buryo hari abavugwa basambanije inyamaswa nk'uko umusore wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari guhigwa bukwarenyuma yo gusambanya ifarashi y'umuturanyi ayisanze aho iziritse.



Hillary Swarr, nyiri inzu ya Turner Hill Equestrian Stables muri Norfolk yororerwamo amafarashi niwe utanga ikirego nyuma yaho ifarashi ye isambanyijwe n'umusore waje kugaragazwa na Camera z'ibiraro Ifarashi zibamo. Amakuru y'ikinyamakuru fallriverreporter, avuga ko umusore utatangajwe amazina yari yashatse ubutyo yakora imibonano mpuzabitsina niko kwifashisha ifarashi yabonaga hafi ye.


Hillary Swarr, akomeza avuga ko uyu musore yagiye ahari ibiraro by'amafarashi akabanza kuzimya camera ariko yibagirwa imwe gusa, niko kwisanga amashusho ye yafashwe. Yahise aburirwa irengero ariko inzego zitandukanye ziri kumushakisha ngo asobanure akarengane yakoreye ifarashi. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND