RFL
Kigali

Dore impamvu uhorana amarira adashira kandi ufite umukunzi

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:22/07/2021 13:47
0


Iteka umuntu ahorana icyifuzo cyo kuzakundana n’umuntu uzamuha ibyishimo byose ndetse akamukunda. Kwikunda ntabwo bimara igihe kandi ntabwo biba bihagije. Urukundo ni rwiza ariko ruzagusaba imbaraga no kumenya neza ko wabonye icyo wifuzaga. Bizarenga kuba urebera inyuma. Urukundo rw’ukuri rugendera ku bifatika.



Abantu bakundanira kuri murandasi, ntabwo bamenya neza uko bagenzi babo bagaragara mu masaha asanzwe batambaye neza ngo bajye aho baganirira. Gusa abenshi bahorana ibyishimo kuko ntakunanizanya kubamo hagati yabo. Niba ukeneye kujya mu rukundo fata umwanya wawe, uhitemo neza aho uzabona ibyishimo n’umunezero.

ESE  BIGENDA BITE? KUBERA IKI URIHO NK’UDAFITE UMUKUNZI KANDI UMUFITE?

Instant Checkmate ni urubuga rufasha mu kumenya amakuru y’abantu batandukanye muri Leta Zunze Ubumwe Za Amarika. Uru rubuga ruriho kuko rufasha kumenya amakuru, wakwibaza uti ”Ese kuki, rwabayeho, kuki rufasha abantu kumenya amakuru y’abandi bantu kandi babana?.Uru rubuga rukoreshwa n’abakundana cyane.

Ubusanzwe hari ubwo uzasanga umwe mu bakundana afite uburyo amenya amakuru ya mugenzi we, hari ubwo uzahamagara umwe muri bo, hitabe undi, hari ubwo uzandikira umwe muri bo undi aribe ari we ugusubiza. Ese utekereza ko ari iyi mpamvu? Ibyo reka tureke kubitindaho, gusa na we wibaze impamvu umukunzi wawe yagushyizeho ingenza kandi mukundana, ibi bizatuma wiheba, bizatuma wisobanura ku baguhamagaye bakitabwa n’undi nyamara atiri uko wabuze, bitume ubabara kurushaho.

Ikintu nyamukuru gituma abantu bakundana barambana ni uko bombi baba bashaka kubaho bishimye ndetse bose bafite byinshi bahuje ku buryo batabangamirana. Ahari wowe wasanga wowe n’umukunzi wawe mufite byinshi mudahuje, ibyo bizaba imbogamizi hagati yanyu ndetse bizatuma uhorana amarira kandi wakabaye wishima. Ntabwo ukwiriye kubabara. Birashoboka ko mushobora gutandukana kabone n’ubwo mwaba mukundana.

DORE IZINDI MPAMVU ZITUMA UHORA MU MARIRA KANDI UFITE UMUKUNZI

1.      Intego zanyu z’ejo hazaza ntizihura

2.      Abo mu muryango we ntibagukunda

3.      Hari ikibazo cyo kutizerana hagati yanyu mwembi

4.      Mukundana mutari kumwe (Long Distance Love)

5.      Ntumwitaho

6.      Ntukora ngo abibone

7.      Ntabwo uzi gukoresha itumanaho ngo abone ko muri kumwe

8.      Uba ushaka kumuhohotera rimwe na rimwe

9.      Nawe ntabwo wigirira icyizere

Inkomoko: Relules






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND