RFL
Kigali

Irivuze umwe jya uritindaho! Byari byavuzwe ko Platini yashakanye na Ingabire yaramuteye inda none bibarutse nyuma y'amezi 4 barushinze

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:22/07/2021 11:59
0


Nyuma y'amezi 4 umuhanzi Nemeye Platini arushinganye na Ingabire Olivia, kuri ubu bamaze kwibaruka imfura yabo. Ubwo bakoraga ubukwe, bamwe mu babonye amafoto yabo, bavuze ko umukobwa atwite inda nkuru ya Platini bamwe barabihakana abandi barabyemera, none kuri ubu ukuri kuramenyekanye aho bibarutse nyuma y'amezi 4 barushinze.



Platini ni umuhanzi utarigeze ushyira umukunzi we ku karubanda ngo amenyekane mbere y'uko bakora ubukwe, nta n'amakuru yashakaga kumutangaho. Tariki ya 20 Werurwe 2021, Nemeye Platini wamenyekanye muri Dream Boy, ni bwo yasabye aranakwa umukunzi we Ingabire Olivia ubukwe buba nyuma gato mu muhango wabereye mu murenge wa Remera mu mujyi wa Kigali.


Uyu munsi Tariki 22 Nyakanga 2021, uyu muhanzi abicishije kuri WhatsApp yaciye amarenga ko ari umunsi w'ibyishimo cyane cyane mu muryango, ko ari bwibaruke, aho yandikaka amatariki. Amakuru agera ku InyaRwanda ni uko uyu muhanzi uri mu bakunzwe cyane muri iyi minsi yibarutse umwana w'umuhungu. Twagerageje kuvugisha uyu muhanzi ariko ntiyaboneka ku murongo wa Telefone ye igendanwa.


Platini na Olivia bamaze kwibaruka imfura yabo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND