RFL
Kigali

Byafashe indi ntera! Kamichi na Dezman bateranye amagambo kandi nyirabayazana ari Producer J P wabapfunyikiye ikibiribiri

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:22/07/2021 11:47
0


Umuhanzi Kamichi aherutse gusohora indirimbo 'Summer Vibes' abantu bayisamira hejuru, yisanga iyi ndirimbo yaribwe umuhanzi Dezman uba mu gihugu cy'u Budage mu buryo nawe atari azi ahubwo ari Producer JP Gatsinda wabapfunyikiye ikibiribiri, magingo aya bose bakaba bari mu gihirahiro ku ndirimbo zabo zasibwe kuri Youtube.



Tariki 26 Gashyantare ni bwo umuhanzi  Dezman ukora injyana zitandukanye cyane Raggae-Dancehall, yasohoye indirimbo ye yise 'Ndiho' yakoranye na Sintex. Ni indirimbo yakozwe na JP umwe mu ba Producers bafite izina rikomeye mu muziki nyarwanda Uyu mu producer yarayicuye arishyurwa yewe agirana n'amasezerano na Dezman nk'uko uyu muhanzi nyir'ubwite abisobanura, maze indirimbo ijya hanze nk'ibisanzwe.


Dezman ukorera muzika ye mu Budage 

Ku bw'amahirwe make, rero byaje kuba ikibazo gikomeye, aho Kamichi nawe yaje kwegera uyu mu Producer ngo amukorere indirimbo yise 'Summer Vibes'. Producer JP ntiyazuyaje yaremeye akorera Kamichi indirimbo - mu kuyikora ariko afata umudiho yahaye Dazman arongera awucuruza kuri Kamichi abatuburira bombi. Kamichi nawe yahise atwara indirimbo ye nta nkomyi kandi nawe yishyuye neza.

Kamichi akigeza 'Summer Vubes' kuri Youtube, ntibyaciye kabiri, Dazman yandikiye Youtube ayimenyesha ko yibwe igihangano bityo indirimbo ihanagurwa kuri uru rubuga Kamichi ahomba atyo. Ku mbuga nkoranyambaga aba bahanzi bose berekanye akababo aho n'indirimbo 'Ndiho' ya Dezman nayo yakuwe kuri Youtube.


Anyarukiye kuri Instagram; Dezman yerekanye akababo n'ubuhemu yakorewe na JP, yagize ati: "Mu gihe nari kuvugana na Kamichi kugira ngo tubone igisubizo kiboneye kuri twese, JP Gatsinda (ukorera muri  Record 08) yakuje indirimbo yanjye 'Ndiho' nakoranye na Sintex kuri Youtube, kandi niwe ubwe wayikoze, byashoboka bite?. Mu by'ukuri ni ubuswa. Umuntu yarishyuwe byuzuye asinya amasezerano mbere yo kumpa ibyuzuye. Ukuri kuzahora gutsinda, ndizera ko ari ikibazo gusa mbere y'uko mbona ubutabera ".

Kamichi nawe yatangaje ko ari amayobera atazi neza uri kubyungukiramo akanizera ko indirimbo ye Summer Vibes izasubiraho vuba n'ubwo yabigereranije na Filime, yagize ati "Filime irakomeje, JP nawe ashyize Dezman mu rukiko rwa radiotv10 nako rwa Youtube, sinzi uri kubyungukiramo. Ariko njye ndi guhomba. Icyo nabwira abanjye cyo ni uko Summervibes izagaruka".


Dezman avuga ko agomba kuzitabaza ubutabera kuko atakwihanganira kuba yabura indirimbo ye kandi yarayishyuye

Ubu butumwa bwa Kamichi, Dezman yagize icyo abuvugaho amusubiza agira ati "Wivuga ngo ntuzi uri kubyungukiramo kuko ibintu biri mu mucyo, ikindi ntabwo uri guhomba wenyine. Amagambo tumaze iminsi twandikirana n'uburyo uri kwandika hano rwose ndabona bihabanye". 

Yakomeje ati "Naho JP Gatsinda arabeshya nta burengazira afite bwo gukuzaho indirimbo yanjye 'Ndiho' kandi yarishyuwe nka producer agasinya n'amasezerano, none ibyo yasinyiye byose akaba yabirenzeho. Amategeko arahari bazadukiranura kandi ukuri guca mu ziko ntigushya". Turacyagerageza kuvugana na JP kuri iki kibazo aho ashinjwa guhemukira aba bahanzi bombi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND