RFL
Kigali

''Nari narabaswe n'imibonano kugeza aho naryamanye n'umuhungu wanjye'' Ubuhamya bw'umugore w'imyaka 38

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:22/07/2021 10:55
1


Mu gihugu cya Ghana umugore witwa Bernice Nketiah Hammond yatanze ubuhamya bwatangaje abantu benshi aho yavuze ko yaryamanye n'umuhungu we bitewe n'uko yakundaga imibonano mpuzabitsina ku kigero cyo hejuru. Uyu mugore kandi avuga ko kuri ubu yihannye iyi ngeso ndetse anagira inama abandi bakunda akabariro ko bakwiye kwibyitondera.



Ni ibintu bizwi cyane ko hari abantu bakunda gukora imibonano mpuzabitsina cyane ku buryo baba imbata yabyo (Sex Addict) ibi nibyo byabaye kuri Bernice Nketiah Hammond umugore ukiri muto w'imyaka 38 ukomoka mu gihugu cya Ghana watanze ubuhamya bw'uko yari yarabaswe no gukunda imibonano kugeza ubwo yaryamanye n'umwana we w'umuhungu.


Bernice Nketiah Hammond waryamanye n'umuhungu we.

Nkuko ikinyamakuru NaijaPals.com cyabitangaje cyavuze ko Bernice Nketiah Hammond yatanze ubuhamya bwe mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru Arnold Elavanyo ufite YouTube Channel ikunzwe cyane mu gihugu cya Ghana.Uyu mugore akaba yabwiye Arnold Elavanyo amarorerwa yakoze ayatewe no gukunda imibonano.

Bernice Nketiah yagize ati''Nakundaga gukora imibonano mpuzabitsina cyane kuburyo umugabo wanjye twashwanye kuko namubwiyeko atakimpaza mu buriri ndetse namucaga inyuma nkajya mu bandi bagabo.Ibi byatumye dutandukana kuko ingeso y'ubusambanyi nari naranze kuyireka.Umugabo wanjye amaze kunta nibwo umwe munshuti zanjye yangiriye inama yo kujya mu butinganyi niba ntagihazwa n'umugabo umwe kuko imibonano y'abagore hagati yabo ariyo myiza kurusha umugabo n'umugore''.


Yakomeje agira ati ''Natangiye kwishora mu butinganyi nziko aribyo bizamfasha kunyurwa n'imibonano gusa biza kunanira.Ntabwo nkunda abo duhuje igitsina gusa nabigumyemo mu gihe cy'imyaka 2 kuko nabikuragamo amafaranga menshi.Igihe cyarageze nkumbura kuryamana n'abagabo nibwo nasezereye ubutinganyi gutyo''.

Bernice Nketiah Hammond wakoze ikiganiro yambaye umupira wanditseho ngo 'Say No to Lesbianism' mu kinyarwanda bisobanuye ngo 'Vuga Oya Ku butinganyi' yakomeje atanga ubuhamya bwuko yaryamanye n'umuhungu we.Yagize ati''Nkireka ubutinganyi nari nsigaye nshaka kuryamana n'abagabo buri kanya,umunsi umwe ndi murugo nshaka gukora imibonano maze nywesha inzoga umuhungu wanjye amaze gusinda turaryamana''.


Uyu mugore uterwa ipfunywe nibyo yakoze yagize ati''Mubyukuri ubwo naryamanaga n'umuhungu wanjye narabyishimiye gusa we ntabwo yarazi ibyo arimo kuko yari yataye ubwenge''.Bernice Nketiah avuga ko kandi kugeza ubu atagikunda imibonano kuko yasanze abaganga bakamufasha.Yanasoje abwira abantu bakunda gutera akabariro ko bagomba kubyitondera kuko byazabagusha mu ikosa rikomeye.


Si ubwa mbere Bernice Nketiah yatanga ubuhamya bwe.

Ikinyamakuru DailyAdvent.com cyo muri Nigeria cyo cyatangaje ko atari ubwa mbere Bernice Nketiah yatanga ubu buhamya ndetse ko bari baramujyanye kwa muganga bavura abantu bafite ibibazo nkibi nyuma yuko umuhungu yamureze ko yamufashe ku ngufu. Kugeza ubu Bernice Nketiah ntabwo acana uwaka n'umuhungu we nk'uko yabyivugiye mu kiganiro aho yanamusabye imbabazi.Uyu mugore akaba yanavuzeko ibyo yakoze byose yabitewe n'uburwayi yari afite bwo gukunda cyane imibonano mpuzabitsina.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nkusi 2 years ago
    Imana yarakoze cyane bitubahobenshi gusa kubivugabiragoye.





Inyarwanda BACKGROUND