RFL
Kigali

Kugaruka kwa Byiringiro Lague, indimbo itari nziza ku bakinnyi bashya ba APR FC

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:21/07/2021 18:04
0


Byiringiro Lague nyuma yo kubengwa na Neuchatel Xamax FC yari yagiye gukoramo igerageza, ashobora kongera kwisanga muri APR FC ndetse anasinya amasezerano mashya.



Lague w'imyaka 21 y'amavuko ntago yahiriwe n'urugendo nyuma yo kwerekeza mu Busuwisi mu igeregeza ariko ntirimuhire, aho ikipe Neuchatel Xamax FC itabonye ibyo yari imwitezeho.

Tariki 13 Gicurasi 2020 nibwo Byiringiro Lague yongereye amasezerano y'imyaka 2 mu ikipe y'ingabo z'igihugu, bivuze ko akiri umukinnyi wayo mu mwaka wa mbere.


Lague ni umukinnyi wa Amavubi 

Uyu musore wabonye izuba mu 2000, kuva yakerekeza hanze, APR FC yatangiye kugura abakinnyi bamusimbura kuko yasaga nk’aho itakimubara. Lague yafashe indege abisikana na Kwitonda Alain Bacca wakiniraga ikipe ya Bugesera FC ndetse watsinze ibitego bigera kuri 7 mu mwaka ushize w'imikino. Bacca ni umukinnyi witwaye neza ariko mu kibuga ugifite byinshi ndetse no gukora cyane kugira ngo yiharire uruhande rw' APR FC.


Bacca aherutse gusinyira APR FC 

Undi mu kinnyi winjiye mu nzu ya APR FC aje gusimbura Byiringiro Lague ni Mugisha Gilbert wari uvuye muri Rayon Sports. Gilbert wari umaze imyaka isaga 4 muri Rayon Sports, kugaruka kwa Byiringiro Lague ni indirimbo itaryoheye amatwi ye kuko uruhande acaho ari narwo Lague anyuraho.


Gilbert aherutse gusinyira APR FC 

Gusa Byiringiro Lague ajya kwerekeza hanze ntago yabanzaga mu kibuga kuko APR FC yamufataga nk’aho atagihari, akinjira mu kibuga asimbuye, ariko uyu mukinnyi witwaye neza mu mikino ya CHAN isaha n'isaha ni umukinnyi wo kwitega ndetse wanakugora mu gihe mukina ku mwanya umwe.

Lague aracyari mu Busuwisi aho ategereje kumenya icyo APR FC imutegeka niba bamushakira ikipe nshya cyangwa agaruka kurangiza umwaka yari afitiye umweru n'umukara.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND