Byiringiro Lague nyuma yo kubengwa na Neuchatel Xamax FC yari yagiye gukoramo igerageza, ashobora kongera kwisanga muri APR FC ndetse anasinya amasezerano mashya.
Lague
w'imyaka 21 y'amavuko ntago yahiriwe n'urugendo nyuma yo kwerekeza mu Busuwisi
mu igeregeza ariko ntirimuhire, aho ikipe Neuchatel Xamax FC itabonye ibyo yari
imwitezeho.
Tariki
13 Gicurasi 2020 nibwo Byiringiro Lague yongereye amasezerano y'imyaka 2 mu
ikipe y'ingabo z'igihugu, bivuze ko akiri umukinnyi wayo mu mwaka wa mbere.
Lague ni umukinnyi wa Amavubi
Uyu
musore wabonye izuba mu 2000, kuva yakerekeza hanze, APR FC yatangiye kugura
abakinnyi bamusimbura kuko yasaga nk’aho itakimubara. Lague yafashe indege
abisikana na Kwitonda Alain Bacca wakiniraga ikipe ya Bugesera FC ndetse
watsinze ibitego bigera kuri 7 mu mwaka ushize w'imikino. Bacca ni umukinnyi
witwaye neza ariko mu kibuga ugifite byinshi ndetse no gukora cyane kugira ngo
yiharire uruhande rw' APR FC.
Bacca aherutse gusinyira APR FC
Undi
mu kinnyi winjiye mu nzu ya APR FC aje gusimbura Byiringiro Lague ni Mugisha
Gilbert wari uvuye muri Rayon Sports. Gilbert wari umaze imyaka isaga 4 muri
Rayon Sports, kugaruka kwa Byiringiro Lague ni indirimbo itaryoheye amatwi ye
kuko uruhande acaho ari narwo Lague anyuraho.
Gilbert aherutse gusinyira APR FC
Gusa
Byiringiro Lague ajya kwerekeza hanze ntago yabanzaga mu kibuga kuko APR FC
yamufataga nk’aho atagihari, akinjira mu kibuga asimbuye, ariko uyu mukinnyi
witwaye neza mu mikino ya CHAN isaha n'isaha ni umukinnyi wo kwitega ndetse
wanakugora mu gihe mukina ku mwanya umwe.
Lague
aracyari mu Busuwisi aho ategereje kumenya icyo APR FC imutegeka niba
bamushakira ikipe nshya cyangwa agaruka kurangiza umwaka yari afitiye umweru
n'umukara.
TANGA IGITECYEREZO