RFL
Kigali

Indirimbo ‘Amata’ ya Dj Philpeter na Social Mula yujuje Miliyoni y’abayirebye kuri Youtube-VIDEO

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:21/07/2021 18:51
0


Tariki 3 Gicurasi, 2021 ni bwo indirimbo Amata yageze kuri Konti ya Philpeter. Iyi ndirimbo yarakunzwe cyane dore ko bigaragarira mu bitekerezo by’abantu barenga igihumbi (Comments) n’abayikunze (Likes) barenga ibihumbi icyenda. Dj Philpeter yahise asaba kwakirwa muri “Mili Gangs” nk’uko bigaragara kuri konti ye ya Instagram.



Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki 20 Nyakanga 2021, nibwo umuhanzi akaba n’umu Deejay, Philpeter yashyize kuri Instagram ye agace gato k’amashusho y’indirimbo Amata yakoranye na Social Mula, kagaragaza ko iyi ndirimbo yujuje Miliyoni y’abayirebye kuri konti ye ya Youtube.

Uyu musore byasaga n’aho yasazwe n’ibyishimo yagaragaje ko yishimiye iyi ntera ndetse asaba kwakirwa  muri “Mili Gangs” (Itsinda ry’abahanzi bujuje Miliyoni kuri Konti zabo za Youtube), gusa avuga ko atari byo bigaragaza ko umuziki haraho wageze.

Yanditse ati: “N’ubwo “Impact” ya music idakwiriye kubarirwa muri Views gusa, munyihere ikaze, muri Mili Gangs cyane ko n’aba Deejay barimo hano, tukiri bacye”. 

Nyuma y’iri jambo Philpeter yashimiye Social Mula bayihuriyemo na  Element ndetse amusaba ko bakora indi. Uyu musore kandi yashimiye Bob Pro , Oskados Oskar Akram na Pacific kimwe n’undi wese wagize uruhare mu ikorwa ry’iyi ndirimbo.

Umubare w’aba Deejay batinyutse muzika ngo uracyari muke nk’uko byashimangiwe n’uyu musore uhuza ubuhanzi, itangazamakuru n’umwuga w’ubu Deejay.

Amata ni indirimbo yakozwe nyuma ya Bombe yaherukaga gusohora afatanyije na Lenzo, yo ikaza kurebwa n’abantu ibihumbi 185 (185k Views) mu gihe cy’umwaka imaze. Amata mu mezi abiri gusa kuba imaze kuzuza Miliyoni  by’abayirebye byarenze Philpeter ubundi asaba guhabwa ikaze mu itsinda ry’abandi bahanzi bamaze kumenyekana.

REBA HANO AMATA YA DJ PHILPETER NA SOCIAL MULA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND