Umugore wabyaranye na Wizkid bwa 2 umwana w’umuhungu yasubije abantu bakomeza kwibasira umuhungu we bemeza ko arushaho kugenda yirabura, avuga ko ibyo amaze kubirambirwa,
Binta Diamond ufitanye umwana w’umuhungu na Wizkid yagaragaje ko akomeza kudashimishwa n’abantu biha umuhungu
we bagaragaza ko uko akura ariko agenda arushaho kwirabura, yemeza ko umuhungu
we akunda gukina kandi ko uko akura ariko arushaho gufata umubiri nk’uwa se kurusha
uwa Nyina.
Ibi bikaba byaje nyuma y’uko uyu mubyeyi w’umwana umwe agiye ku rukuta rwe rwa instagram agasaba
abamukurikira kwisanzura bakamubwira ndetse bakamubaza ibyo bashaka, maze umwe
mu bamukurikira agashaka gusa n’uzamukira mu gusebya umuhungu we Ayo agaragaza
ko akura yirabura cyangwa aba igikara.
TANGA IGITECYEREZO