RFL
Kigali

Nkomeje kurambirwa! Uwabyaranye na Wizkid bwa 2 asubiza abavuga ko umuhungu we arushaho kwirabura

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:21/07/2021 17:45
0


Umugore wabyaranye na Wizkid bwa 2 umwana w’umuhungu yasubije abantu bakomeza kwibasira umuhungu we bemeza ko arushaho kugenda yirabura, avuga ko ibyo amaze kubirambirwa,



Binta Diamond ufitanye umwana w’umuhungu na Wizkid yagaragaje ko akomeza kudashimishwa n’abantu biha umuhungu we bagaragaza ko uko akura ariko agenda arushaho kwirabura, yemeza ko umuhungu we akunda gukina kandi ko uko akura ariko arushaho gufata umubiri nk’uwa se kurusha uwa Nyina.Ayo bakunze kwita umwami, umuhungu wa Wizkid ari kumwe na Nyina Binta Diamond

Ibi bikaba byaje nyuma y’uko uyu mubyeyi w’umwana umwe agiye ku rukuta rwe rwa instagram agasaba abamukurikira kwisanzura bakamubwira ndetse bakamubaza ibyo bashaka, maze umwe mu bamukurikira agashaka gusa n’uzamukira mu gusebya umuhungu we Ayo agaragaza ko akura yirabura cyangwa aba igikara.Nk’undi mubyeyi wese by’umwihariko w’umugore ku mwana we, biba ibindi, yahise agaragariza mu butumwa burebure uwo muntu ko arambiwe abiha umwana we. Uwamuvuzeho yakoresheje ubutumwa bugira buti:”Umwami Ayo ari kugenda yirabura cyane, ndagusabye gira icyo ubikoraho, ndagukunda.”Undi nawe akoresheje ubutumwa burebure amusubiza agira ati:”Nkomeje kurwazwa no kurambirwa no kumva abavuga ko umuhungu wanjye arushaho kwirabura uko iminsi yicuma. Nagira ngo mbabwire ko hano turi mu mpeshyi kandi aba ari hanze akina ubundi akajya koga muri pisine. Ibyo muvuga nibyo umubiri we urirabura mu gihe cy’impeshyi, uruhu rwe rero rumeze nk’urwa se ntabwo ari nk’urwanjye, none mwa bantu mwe muragira ngo nkore iki.”








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND