RFL
Kigali

Ari mu banyamideli ba mbere ku isi! Naomie Campbell w’imyaka 51 bwa mbere mu ruhame n’imfura ye bivugwa ko yatwitiwe

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:21/07/2021 17:37
0


Bwa mbere nyuma yuko atangaje iby’imfura ye umunyamideli kabuhariwe Naomie Campbell yagaragaye mu ruhame ari kumwe n’imfura ye y’umukobwa bivugwa ko yatwitiwe n’uwo yahaye akazi kuko atigeze agaragara atwite n’imyaka afite..



Umwe mu bakunzi b’icyamamare mu kwerekana imideli Naomie Campbell yafotoye uyu mugore w’imyaka 51 amafoto amwerekana ari kumwe n’imfura ye y’umukobwa mu ruhame.

Aya mafoto akaba yahise akwirakwizwa byihuse ku mbuga nkoranyambaga n’ubwo bwose uyu munyamideli bitazwi neza igihe yibarukiye dore ko atanigeze agaragara atwite. Bigaragara ko yishimiye imfura ye y’umukobwa bamwe bakaba batecyereza ko yaba yarasabye umwana wo kurera cyangwa yarashatse umutwitira umwana ibizwi nka ‘Surrogacy’ mu rurimi rw’icyongereza.

Aya mafoto yafatiwe muri Leta ya Newyork agaragaza uyu munyamideli atwaye mu ngombyi zabugenewe umwana we yambaye ingofero y’umukara, ishati y’umweru n’inkweto zo mu bwoko bwa Nike Sneakers.Ari mu bagore ba mbere bakomeye mu ruganda rw'imyidagaduro ku isi by'umwihariko mu kibuga kigari cy'abanyamideli

Mu busanzwe yitwa Naomi Campbell, ni umunyamidelikazi ukomoka mu bwongereza akaba umukinnyi wa filimi n’umushabitsi rurangiranwa  watangiye umwuga we ubwo yari afite imyaka 15 mu myaka yaza 1980 ari nabwo yatangiye kwamamara kugeza n’ubu.

Mu myaka ye yo kwerekana imideli akaba yaragiye aca uduhigo dutandukanye, mu kwerekana imideli yaje mu banyamideli mpuzamahanga 6 badasanzwe bo mu myaka ye nk’uko bigaragara ku ntonde zinyuranye zagiye zikorwa n’ibinyamakuru binyuranye.

Yizihiza isabukuru y’amavuko kuwa 22 Gicurasi. Yavutse mu mwaka w’1970

AMAFOTO YA NAOMIE N'IMFURA YE Y'UMUKOBWA MU RUHAME BWA MBERE








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND