RFL
Kigali

Nyamirambo: Abacuruzi baravuga ko mu gusimburana gukora harimo akarengane kuko byiharirwa n’abayobozi-VIDEO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:21/07/2021 16:08
0


Abacuruzi bakorera mu isoko rya Miduha riherereye mu murenge wa Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge babwiye InyaRwanda.com ko babibonamo akarengane kuba abatwarasibo bemerewe gucuraza iminsi yose naho bo bagasiba kabiri mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19. Basabye ubuyobozo bw’umurenge gushaka igisubizo kuko bose basora kimwe.



Mu rwego rwo kurushaho kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, Leta y'u Rwanda iherutse gushyiraho ingamba nshya zirimo na gahunda ya 'Guma mu rugo' ku batuye mu Mujyi wa Kigali no mu turere 8. Ku bijyanye n’abacuruzi, abemerewe gukora ni abacuruza ibiribwa kandi nabo bagakora basimburana umwe agakora uyu munsi ejo hagakora abandi mu rwego rwo kubahiriza 30%.


Aha ni mu isoko rya Miduha muri Nyamirambo

Abacuruzi bakorera mu isoko rya Miduha, riherereye mu mudugudu wa Rugarama, mu Murenge wa Nyamirambo ho mu karere ka Nyarugenge, babwiye inyaRwanda.com ko bakorerwa akarengane mu gusimburana kuko byiharirwa n’abayobozi [abatwarasibo].

Uwitwa Ndayisaba Israel uri mu baganiye na InyaRwanda.com yagize ati ”(…..) Hari n’andi mazu yo ahora akora adakinga atagira n’inyuguti tukibaza igihe inyuguti izagiraho kikatuyobera. Twabuze rero umuntu twabibaza ngo adusobanurire wenda mwadufasha mukatubariza ababishinzwe icyo bagendeyeho kuba umucuruzi yasiba none n’ejo agasiba akazagaruka ejo bundi. Uko byasa kose twese dukoresha amafaranga y’amakeridi tuba dusabwa kwishyira Banki, tuba dusabwa kwishyura imisoro, kugeza ubu rero ntabwo ducuruza nk'uko bagenzi bacu bacuruza”.


Ndayisaba Israel umwe mu bacuruzi baganiriye na InyaRwanda

Yakomeje ashimangira ko uku gusimburana hari abo bireba n’abo bitareba ari nabyo batumva impamvu yabyo. Ati ”Inzu zitariho inyuguti n'izabatwarasibo zo zemerewe gukora buri gihe ariko iziriho inyuguti zo zirasiba, nabwo ukabona harimo akarengane uko byasa kose niba ari ibyago twahuye nabyo twese nk’abanyarwanda twagakwiye twese kujya dusiba buri muntu wese bikaba bimureba ariko hari abo bireba n'abo bitareba. Hari abo bipyinagaza n'abo bizamura”.

Mugenzi we witwa Murwanshyaka Leodigard yavuze ko gusimburana ntawagakwiye kubyanga iyaba bigera kuri buri munyarwanda wese nk'uko bikwiye. Nawe yunze mu rya mugenzi we avuga ko amafaranga akoresha harimo n’aya Banki. Yashimangiye ko basiba iminsi itatu mu cyumweru ku buryo abibonamo imbogamizi zikomeye zo kuzabona ayo kwishyura.


Ku bijyanye na ba mutwarasibo, yavuze ko bo bakora buri munsi bakabafata nk'aho bo batashoye amafaranga. Yagize ati ”Nk’ubu ngubu hari ba mutwarasibo nabo batwara badahari. N’urugero nka mutwarasibo wa hariya uwo atwara ntawuhari, abo atwara bacuruza ibyombo niwe ucuruza ibiribwa wenyine. Ese aba aje gucuruza ayoboye ba nde? Ukumva harimo akantu! Badufata nk'aho twe tutashoye amafaranga ari bo bayashoye bonyine".

Bayavuge Eddy we ku kibazo cy'uko baryamirwa n'abatwarasibo yagize ati ”Ibyo ndabizi bavuga ko nyine ari abayobozi, ari abatwarasibo ibyo tukabyakira gutyo. Ntabwo imvugo ye itandukanye n’iya bagenzi be".


Bayavuge Eddy

Twifuje kumenya niba koko abatwarasibo bo bacuruza buri munsi maze tuganira n’umwe muri bo witwa Munyemana Damascene. Yemeye atajuyaje ko bakora buri gihe ariko asonabura ko atari ukuryamira bagenzi be kuko we aba agomba kuhaba kugira ngo abandi batabangamirana cyangwa hakagira abifuza gukora mu gihe kitari icyabo nenoho ya 30 % ntiyubahirizwe uko bikwiye.

Yagize ati “Ntabwo ari ukubaryamira kuko icyo gihe umutwarasibo atahabonetse baza kwirwanisha ku buryo hashobora gukora umubare mwinshi urenze uteganyijwe". Yasonabuye ko umutwarasibo aba afite inshingano zo kugenzura inzu runaka z’abacuruzi no kumenya uko bakora basimburana mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.


Munyemana umwe mu batwarasibo bacuruza buri munsi ndetse ni nawe ukurikira niba hari amazi kugira ngo abantu binjira muri buri muryango batabura amazi yo gukaraba ku buryo ari nawe uhwitura uwabyibagiwe.

Ikibazo cy’aba bacuruzi bavuga ko baryamirwa n’abayobozi [abatwarasibo] twakibajije Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirambo, Bwana Burakari Kimenyi maze agisubiza muri ubu buryo. Gitifu wa Nyamirambo aganira na InyaRwanda, yagize ati ”Ntabusumbane burimo niba mwavugishije komite y’isoko yababwiye impamvu abatwarasibo bakora umunsi wose. Uwo aba ashaka gusenya ubuyobozi buhari”.


Hatabayeho gusimburana byaba akajagari gakomeye

Yakomeje asobanura impamvu avuga ko umuyobozi iyo umukeneye areka ibindi yara arimo bye akajya gukurikirana ikibazo runaka wenda nko kujya kureba abaje gukora mu gihe kitari icyabo, wa mwanya akoresha we ukwiye guhabwa agaciro kuko adakora nk’abandi. Ati ”Atandukanye na wa wundi waje gukora akicara mu iduka rye amasaha yose”. Yavuze ko aba batwarasibo bafite inshingano ebyiri z'ingenzi zirimo kureba ko buri wese yubahirije igihe runaka akorera mbese ntawivanze, ndetse bakaba banashinzwe gukurikirana itangwa ry’umusanzu w’amafaranga y’amazi.


Aha niho yahereye agaragaza ukuntu bafata umwanya munini bashaka utatanze uwo musanzu bityo akaba ariyo mpamvu nabo bakora buri munsi kuko baba bafite n’izindi nshingano zibareba zijyanye n’isoko. Ku miryango itari iy’abatwarasibo handitseho inyuguti zirimo A, B, ndetse na C. Izi nyuguti nizo bakurikiza mu gusimburana aho uyu munsi hakora A, ejo hagakora B, gutyo gutyo.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE N'ABACURUZI BAVUGA KO BARYAMIRWA N'ABAYOBOZI


VIDEO: Jean de Dieu Iradukunda - InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND