Ubwo Mr Eazi yizihizaga isabukuru y’amavuko y’imyaka 30 mugenzi we Burna Boy nawe aherutse kwizihiza, yizihije isabukuru mu birori bikomeye byabereye mu gihugu cya Ghana akaba ayigize mu gihe gito amaze avuye mu Rwanda.
Mr Eazi uherutse mu Rwanda yujuje imyaka 30 mu minsi micye amaze avuye mu Rwanda aho yari yitabiriye imikino ya BAL 2020 akanazenguruka ibice binyuranye by’iki gihugu ndetse akanatangaza umushinga w’amafaranga atari macye w’ibikorwa bya kompanyi yashinze mu Rwanda.
Akaba yizihije imyaka 30 haciyeho iminsi micye mugenzi we mu muziki Burna Boy banakomoka mu gihugu kimwe nawe ayizihije bose bakaba baravutse mu kwezi kumwe n'ubwo amatariki atandukanye. Burna Boy akaba yaravutse kuwa 02 Nyakanga 1991. Ubwo yuzuzaga imyaka 30 yatangaje ko atigeze abitekereza ko azayigeza maze akorera ibirori by'agatangaza muri Amerika muri Miami.
Mr Eazi nawe ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 30, ibirori bikaba byabereye mu murwa mukuru wa Ghana, Accra. Ni ibirori by'agatangaza nk'uko bigaragazwa n’amafoto n’amashusho yafatiwe muri ibi birori.
Eazi ubwo yasangizaga abamukurikira bimwe mu byaranze ibirori by’isabukuru ye y’amavuko yongeyeho ubutumwa bugaragaza ko yanezerewe bikomeye. Ati:” Nagize ibirori by’akataraboneka by’umunsi w’amavuko hamwe n’abantu banjye ba bugufi, wari umunezero udasanzwe ndumva ndi umunyamugisha, ndabashimiye mwese abifatanije nanjye kuri uyu munsi.”
Oluwatosin Ajibade (Mr Eazi), yavutse kuw 19 Nyakanga 1991, akomoka mu gihugu kiri mu by’imbere mu muziki w’Afrika cya Nigeria, ni umwanditsi, umuririmbyi n’umushabitsi. Akora injyana yamamaye mu bihugu birimo Ghana na Nigeria ya Banku, ni imwe mu zigize Afrobeat. Kuri ubu atuye muri Ghana aho yageze guhera mu 2008 mu gace ka Kumasi yatangiye umuziki by’umwuga yiga muri kaminuza.
Hari mu mwaka wa 2012 akora injyana zanyuze
abatari bacye kuva ubwo yemeza abakunzi b’umuziki ahereye mu gace atuyemo ka
Kumasi kugera mu bice byinshi by’isi.
AMWE MU MAFOTO Y’ISABUKURU YA MR EAZI
KANDAHANO WUMVE INDIRIMBO YA LEG OVER YA MR EAZI YATUMYE YAMAMARA MU MWAKA WA 2017
TANGA IGITECYEREZO