RFL
Kigali

Mama Paccy yasubukuye umuziki akora indirimbo 'Ushimwe' yifashishijemo umugabo we-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/07/2021 14:13
0


Umuhanzikazi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Bambuzimpamvu Anastasie uzwi nka Mama Paccy, nyuma y'igihe kinini yari amaze atumvikana mu muziki, kuri ubu yamaze kuwusubukura ashyira hanze indirimbo nshya yise 'Ushimwe' igaragaramo umugabo we bambikanye impeta mu mwaka wa 2018.



Mama Paccy yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo 'Amashimwe','Shira ubwoba', 'Ibya Yesu', 'Turi abanyamugisha', 'Iratabara' ikubiyemo ubuhamya bwe bw'uko Imana yamuhinduriye amateka ikamukura ku gucuruza agataro no kwotsa ibigori ku muhanda ikamwicazanya n'abakomeye, n'izindi. Izina rye ryamamaye cyane mu nsengero yatangagamo ubuhamya, benshi bakarushaho kwizera Imana ko ishoboye byose bityo ko nabo igihe nikigera izabakorera ibitangaza.


Mama Paccy hamwe n'umugabo we Hitayezu

Mama Paccy na Hitayezu Emmanuel bambikanye impeta y'urudashira tariki 11/08/2018 basezerana imbere y’Imana mu muhango wabereye mu rusengero rwa Bethesda Holy church mu Gakinjiro ka Gisozi. Kuva akoze ubukwe, nta ndirimbo nshya yigeze ashyira hanze usibye 'Umuhoza' igaragaza uko ubukwe bwabo bwagenze inakubiyemo amashimwe ku Mana yamuhaye umugabo mwiza.

Nyuma y'imyaka irenga 3 yari amaze acecetse, Mama Paccy yamaze gushyira hanze indirimbo yise 'Ushimwe'. Aherutse kubwira umunyamakuru wa InyaRwanda.com ko agarukanye imbaraga nyinshi, akaba afite imishinga myinshi izahembura imitima ya benshi bakunda indirimbo zihimbaza Imana. Mu mashusho y'iyi ndirimbo ye nshya, hagaragaramo umugabo we Hitayezu aho bombi bagaragara bari mu buzima buciriritse ari n'ubwa mbere bahuye, bagahana nimero, nyuma bakaza guhundurirwa amateka bakaba mu buzima bwiza bwiza ndetse bikarangira banarushinze.


Mama Paccy yifashishije umugabo we mu mashusho y'indirimbo 'Ushimwe'


Mama Paccy n'umugabo we ku munsi w'ubukwe bwabo


Mama Paccy na Hitayezu bambariwe n'ibyamamare mu bukwe bwabo

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA 'USHIMWE' YA MAMA PACCY







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND