RFL
Kigali

Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda yavuze ko indirimbo za Rita Kagaju yazikunze bityo ko zitazajya zibura iwe mu rugo

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:21/07/2021 14:25
0


Amor Daair, Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda yerekanye ko yakunze umuziki w’Abanyarwanda maze atangaza ko indirimbo ziri kuri Album ya Rita Kagaju yazikunze cyane bityo ko zitazajya zibura mu rugo iwe kuko ziryoheye amatwi.



Omar Daair, utangiye imirimo vuba nka Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Producer Dany Beats niwe mbarutso yo kumenyesha Ambasaderi w’u Bwongereza ko mu Rwanda ko hari impano, akaba yabitangaje akoresheje Twitter. Yamweretse abahanzi batandukanye barimo Rita Kagaju, Kivumbi, Mike Kayihura ngo yumve indirimbo zabo, ni bwo Ambasaderi Omar Daair yabucishije amaso maze yumva indirimbo akunda cyane iya Rita Kagaju.


Omar Daair yakunze umuziki wa Rita Kagaju

Anyarukiye ku rukuta rwe rwa Twitter, Amb. Omar Daair, yatangaje ko mu ndirimbo bamurangiye yakunze cyane indirimbo za Rita Kagaju anahishura ko zitagomba kujya zibura mu rugo rwe ari kuzumva. Yagize ati; "Wandangiye neza! Wakoze kunsogongeza ku muziki w’Abanyarwanda. Ndatekereza ko Alubumu nshya ya Rita Kagaju igiye kujya icurangwa kenshi mu nzu yanjye.”


Alubumu ya Rita Kagaju yise ‘Sweet Thunder’ iriho indirimbo 18, ikagaragaraho abahanzi barimo; Andy Bumuntu, Kivumbi King, Kevin Skaa, B-Threy, Mazimpaka Prime n’abandi.


Rita Ange Kagaju umuhanzikazi ufite ijwi ryiza rinyura benshi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND