RFL
Kigali

Covid-19 si icyorezo cyo gukinishwa: Knowless yagiriye abantu inama y'ibyo bakora bikabafasha kubahiriza 'Guma mu rugo'

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:21/07/2021 14:16
1


Butera Knowless yibukije abantu ko COVID-19 ari icyorezo gikomeye kandi kitari icyo gukinishwa, asaba abantu kubahiriza gahunda ya Guma mu rugo anabagira inama y’ibyo bakora bikabafasha kutarambirwa birimo gukina guha umwanya abo mubana bagukeneye.




Butera Knowless ari mu bahanzikazi bagezweho kubera ahanini indirimbo zikunzwe ziri kuri album ye nshya yise ”INZORA”. Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, cyamwifashishije maze atanga ubutumwa bukubiyemo impanuro yo gukomeza kwirinda no gukumira icyorezo cya COVID-19 gikomeje gufata indi ntera.

Mu mashusho ya Butera Knowelss yashyizwe ku rukuta rwa Twitter rwa RBC hari aho uyu muhanzikazi w'icyamamare mu muziki w'u Rwanda agira ati ”Muri iki gihe turimo cyo gukomeza kwirinda iki cyorezo cya Corona virus, amwe mu mabwiriza duhabwa n’ubuyobozi bwacu harimo no kuguma mu rugo”. Yongeyeho ko we ari mu rugo ndetse ashimangira ko yizeye ko n’abandi bari mu ngo nk'uko bisabwa.

Yakomeje avuga ko muri iki gihe cya 'Guma mu rugo' hari ibintu byinshi abantu bakora yumvikanisha ko byabafasha kutarambirwa maze yitangaho urugero agaragaza ibimufasha. Yagize ati ”Hari ibintu byinshi twakora turi mu rugo kuko ni umwanya mwiza tubonye wo kugira ngo twite ku bacu tugumane n’abacu”.

Butera Knowless yakomeje ati ”Nk'ubu njyewe ni igihe kiza cyo kubana n’umukobwa wanjye, turakina, nkamuha imikoro cyane y'uko amashuri atari gukora, n’abandi bose tubana mu rugo baba badukeneye. Ni igihe cyiza cyo kubaha umwanya”.


Knowless yavuze ko 'Guma mu rugo' ari igihe cyiza cyo kwita ku bo mubana bagukeneye

Knowless yasoreje ku butumwa bukomeye avuga ko Corona virusi ari icyorezo cyugarije abantu gikomeye kandi kitari icyo gukinishwa asaba abatu kukirinda no kukirinda abandi. Yagize ati "Coronavirus ni icyorezo cyitwugarije gikomeye kandi kitari icyo gukinishwa, twirinde turinde n'abacu". Atanze ubu butumwa mu gihe, abaturage b'umujyi wa Kigali ndetse n'abo mu turere 8 bari muri 'Guma mu rugo' mu kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Cyusa2 years ago
    Mbere yo kubwira abantu ibyo bakora muri guma mu rugo yaba yarashubije abo yanyanganyije amafranga yabo?





Inyarwanda BACKGROUND