RFL
Kigali

''Kubana nawe byari bimeze nko kuba muri gereza'' Kanye West yahishuye uko byari bimeze akibana na Kim Kardashian

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:21/07/2021 10:09
0


Umuraperi w'umuherwe ku isi Kanye West umaze amezi 8 atandukanye n'umunyamideli Kim Kardashian wahoze ari umugore we babyaranye abana 4, yahishuye uko byari bimeze ubwo babanaga mu nzu. Abinyujije mu ndirimbo ye nshya Kanye West yagereranije urugo rwabo na gereza avuga ko ntaho byari bitandukaniye kuko nta burenganzira yari afite nk'umugabo.



Umuraperi rurangiranywa Kanye West akaba n'umwe mu bahanzi batunze amafaranga menshi agera kuri Miliyari y'amadorali yatunguye abantu ubwo yagira icyo avuga ku rugo rwe na Kim Kardashian wahoze ari umugore we. Uyu muraperi akaba yagereranije urugo rwabo nka gereza ndetse anavuga ko ubwo yari akibana n'uyu munyamideli yari ameze nk'imfungwa

Nk'uko ibinyamakuru byinshi byandika ku myidagaduro muri America byabitangaje byavuzeko Kanye West yahishuye ko kubana na Kim Kardashina byari bimeze nko kuba muri gereza. Ikinyamakuru Hollywood Unlocked cyatangaje ko uyu muraperi yabitangaje abinyujije mu ndirimbo yitwa 'Welcome To My Life' izasohoka kuri album nshya yitiriye nyina 'Donda'.


Muri iyi ndirimbo Welcome To My Life mu gitero cya kabiri yagize ati ''Mu myaka 6 namaranye na Kim nari meze nk'uri muri gereza, ibaze ko umugabo nkanjye nta burenganzira nari mfite, ntaho byari bitaniye no kuba muri gereza''. Aya magambo akaba ariyo yavuze kuri Kim Kardashian babanye imyaka 6 nk'umugabo n'umugore.


Umwe mu nshuti za hafi za Kanye West akaba ndetse n'icyamamare ku mbuga nkoranyambaga witwa Justin Laboy yaganiriye n'ikinyamakuru The Sun maze yemeza ko Kanye West yavuze ko kubana na Kim Kardashian byari bimeze nko kuba muri gereza.Yagize ati ''Muri weekend ishize njyewe n'inshuti zanjye zirimo Kevin Durant, Terrence J, Big Sean n'abandi Kanye West yadutumiye kumva indirimbo ziri kuri album ye nshya, mbabwije ukuri ubuzima bwose Kanye West yabanyemo na Kim yabushyize mu ndirimbo 'Welcome To My Life'. Yaba ibyiza n'ibibi banyuranyemo byose yabiririmbyeho''.


Justin Laboy uretse ibyo yatangarije ikinyamakuru The Sun, yanabinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yandika agira ati ''Kuwa gatanu album ya Kanye nisohoka nta zindi ndirimbo muzongera kumva uretse ize! Nabagira inama yo kuba mwumva abahanzi mukunda mbere y'uko Kanye asohora 'Donda'. Ubuzima bwe na Kim Kardashian yabuvuzeho n'ibyo mutari muzi byabaye hagati yabo. Yanavuze ku kuba yaratsinzwe amatora yo kuba Perezida wa Amerika hamwe no ku rupfu rwa mama we Donda".


Si ubwa mbere Kanye West yavuga ku mubano we n'abakunzi batandukanye kuko no muri 2012 ubwo yatandukanaga na Amer Rose yakoze indirimbo ivuga kubyo banyuzemo ubwo bakundanaga.Kanye West na Kim Kardashian batandukanye nyuma y'imyaka 6 babanye banafitanye abana 4.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND