RFL
Kigali

Pauline; izina ry’umukobwa udakunda ibintu

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:21/07/2021 8:58
0


Menya aho izina rya Pauline ryavuye n'ibiranga abaryitwa.



Pauline ni izina rihabwa umwana w’umukobwa, ni izina rifite inkomoko mu Kilatini ku ijambo Paulus risobanura umuntu 'woroheje' cyangwa umuntu 'muto' “Humble, Small”. Iyo ari umuhungu , aba yitwa Paul cyangwa Paulin.

Bimwe mu biranga ba Pauline

Pauline ni umuntu udakunda ibintu, aba ashaka kubaho ubuzima buciriritse bujyanye n’ibyo abashaka kubona kandi akurikije ijambo ry’Imana.

Pauline ashyira imbere ubuzima bw’umuryango we, ashyira umwete mu byo aba yarize gukora ariko umutima we ugahora wibanda ku byo mu rugo.

Ni umuntu uzi gucunga umutungo ku buryo ikintu cyose aba yakibaze, iyo akoze ikosa ntajya arisubira ahita ahigira ubwenge.

Ni umuntu ugaragaza amarangamutima ye cyane , arakunda kandi nawe aba yumva byamugarukira agakundwa.

Akunda gutembera no gusohokana n’abantu bagasabana kandi akunda no gufasha abandi.

Guhitamo uwo bazabana biramugora cyane kuko Pauline agenzura akantu kose bitewe n’uburyo na we abaho.

N’iyo amaze guhitamo aba ashaka ko ibitekerezo bye biba ari byo bigenderwaho mu kuyobora umuryango .

Src:www.nameberry.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND