RFL
Kigali

Rigiye kuba kabiri mu mwaka! Miss Universe ititabirwa n'u Rwanda izabera muri Israel

Yanditswe na: Steven Rurangirwa
Taliki:21/07/2021 7:39
0


Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 20 Nyakanga 2021, mu buryo busa nk’ubwatunguye abatari bacye bakurikira iby’amarushanwa y'ubwiza, abategura Miss Universe batangaje ko iri rushanwa rizabera mu Mujyi wa Eliat muri Israel mu Ukuboza 2021.



Ibi bisobanuye ko iri rushanwa rizaba ribaye inshuro ebyiri mu mwaka umwe kuko ubwo Andrea Meza wo muri Mexico yambikwaga ikamba hari mu ijoro ryo kuwa 16 Gicurasi 2021. Azasimburwa ikamba arimaranye amezi arindwi gusa!

Ikindi cyabaye nk'igitungurana ni uko hatangajwe ko umunyamakuru w'icyamamare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Steve Hervey ariwe uzayobora umuhango wa nyuma wo gutanga ikamba.

Si ubwa mbere Steve azaba ayoboye uyu muhango gusa yibukwa cyane ubwo muri 2015 yatangazaga ko umukobwa wari uhagaririye igihugu cya Colombia ariwe wegukanye ikamba nyamara uwari watsinze yari umukobwa wari uhagaririye igihugu cya Philippines.

Agaruka ku impamvu igihugu cya Israel aricyo cyatoranyijwe mu kwakira irushanwa rya Miss Universe 2021-2022, Umuyobozi Mukuru was Miss Universe Organization, Paula Shugart yagize ati “Twagiranye ibiganiro byiza na Minisitiri w'Ubukerarugendo wa Israel twanishimiye ingufu zose zakoreshejwe n'iki gihugu mu guhangana n'icyorezo cya Covid-19 turizera neza ko inshuro ya 70 y’irushanwa rya Miss Universe izaba iya gahebuzo.”

Yunzemo ko abakobwa bazitabira irushanwa rya Miss Universe bazabona umwanya wo gusura no gusobanukirwa ibice bitandukanye bya Israel bibitse amateka y’ibinyagihumbi byatambutse.

Kimwe n’andi marushanwa mpuzamahanga y'ubwiza atandukanye, kugira ngo igihugu kitabire irushamwa rya Miss Universe, bisaba kuba hari imikoranire hagati ya Miss Universe Organization n'ikindi kigo cyabiherewe uburenganzira mu gihugu kifuza kohereza umukobwa muri iryo rushamwa.

Habaho kandi ubwishyu bw'amafaranga ashobora kuba hagati y’amadorali 10,000 n’amadorali 150,000 yishyurwa buri mwaka n'igihugu cyangwa ikigo cyibifitiye uburenganzira kigiye kohereza ugihagarira mu irushanwa rya Miss Universe.

Iyo icyo gihugu cyegukanye ikamba, umwaka ukurikiyeho ntabwo kishyura cya kiguzi cyo kuba umunyamuryango.

Canada n'u Bufaransa nibyo bihugu bimaze kwitabira Miss Universe inshuro zose zigera kuri 69 rimaze kuba, naho Guinea Equatoriale niyo iheruka kuba umunyamuryango mushya kuko yinjiyemo mu 2020. U Rwanda ntiruritabira iri rushanwa.

 

Umunya-Mexico Andrea Meza yambikwa ikamba rya Miss Universe 2021 mu birori byabereye ahitwa Seminole Hard Rock Hotel&Casino, ku wa 16 Gicurasi 2021 i Hollywood mu Mujyi wa Florida/Ifoto: Rodrigo Varela/Gett Images


Miss Andrea Meza agiye gusimburwa nyuma y'amezi arindwi acyuye ikamba muri Mexico








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND