RFL
Kigali

Perezida Paul Kagame yifurije Abayisilamu bose umunsi mukuru wa Eid Al Adha anabasaba kuwizihiza neza birinda Covid-19

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:20/07/2021 18:54
0


Ni mu gihe bamwe mu Rwanda n'isi yose muri rusange, abasengera mu idini ya Islam bizihije umunsi mukuru wa Eid Al Adha, ufatwa nk'umunsi w'igitambo, Perezida wa Repubulika y'u Rwanda yifatanije n'Abayisilamu mu kubifuriza umunsi mwiza bibuka no kwirinda no guhashya icyorezo cya Coronavirus.



Tariki 20 Nyakanga ni umunsi udasanzwe ku bayisilamu hirya no hino ku isi, bizihizaho “Eid Al Adha”, abayisilamu babaga amatungo cyane arimo inka, ihene n'intama nk'igitambo. Uyu munsi “ntabwo wagenze neza” nk'indi myaka bitewe n'icyorezo cya Coronavirus cyugarije isi.

Mu Rwanda, Abayisilamu bizihije Eid Al Adha bari mu ngo zabo cyane abari muri Kigali n’utundi turere turi muri gahunda ya “Guma mu rugo” yuzuye, aho mbere Abayisilamu bahuriraga abantu nko ku misigiti gusangira isengesho, uyu mwaka buri wese yabikoreye iwe mu rugo.

Perezida Paul Kagame abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yifurije Abayisilamu bo mu Rwanda no ku isi muri rusange umunsi mwiza w’ibyishimo ati:" Mbifurije Eid Al Adha kuri mwese Abayisilamu bo mu Rwanda no ku isi muri rusange, reka dukomeze twirinde mu gihe turi kwishimira uyu munsi hamwe n'imiryango yacu n’abo dukunda dufatanya guhangana  n’iki cyorezo".







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND