RFL
Kigali

Master KG wamamaye muri Jerusalema yahuje ibigwi bye n’ibya Akon na David Guetta bakora indirimbo nshya-VIDEO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:21/07/2021 8:10
0


Ibyamamare mu muziki ku isi, byakoze indirimbo yahuje ibigwi udakwiye gucikwa yitwa ‘Shine Your Light’ ya Mater KG w’imyaka 25 wamamaye muri Jerusalema, afatanyije na Akon kimwe na David Guetta.



Umunyamuziki n’umucuzi w’indirimbo umaze kwandika ibigwi mu gukora indirimbo zikomeye kandi zifasha abatari bacye ku isi, Master KG yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo yahurijemo impano zikomeye ku isi mu muziki.

Iyi ndirimbo ikomeje kubica bigacika uhereye muri Afurika y’Epfo mu gihugu cy’amavuko cya Master KG ugakomeza mu bice bitandukanye by’isi, yitwa ‘Shine Your Light’, ikaba yumvikanamo ikanagaragaramo ba rurangiranwa barimo Akon na David Guetta.David Guetta, Master KG na Akon bahuriye mu ndirimbo, amashusho yayo yamaze kugera hanze, yitwa “Shine Your Light”

Amashusho y’iyi ndirimbo akaba yarayobowe n’umunya Afurika y’Epfo Kyle White maze ajya hanze atanga ishusho nyayo ye kuko amaze kwamamara mu kuyobora indirimbo.

Mu busanzwe Master KG ni umusore ukiri muto w’imyaka 25 kuko yabonye izuba kuwa 31 Mutarama 1996. Akomoka mu gihugu cya Afrika y’Epfo akaba amaze kwandika izina mu gutunganya no gutegura indirimbo zinyura abatari bacye ku isi.

Amazina ye nyayo ni Kgaogelo Moagi, yakuriye mu gace ka Tzaneen. Alubumu yashyize hanze ya mbere yitwa ‘Skeleton Move’ yaciye ibintu ihabwa ibihembo binyuranye ku isi kubera ukuntu yari ibyinitse n’ubundi buhanga yari ikoranywe.

Yongeye guca agahigo ubwo yashyiraga hanze Album ya kabiri mu mwaka wa 2020 yitwa Jerusalema yafatanijeho n’abahanzi bakomeye muri Afrika barimo Nomcebo Zikode na Burna Boy, iyi Album ikaba yaraciye ibintu ku isi iza mu zayoboye ku rukuta rusumba izindi rwa Billboard mu 100 zishyushye.

KANDA HANO WUMVE ‘SHINE YOURLIGHT’ YA MASTER KG AFATANIJE NA AKON&DAVID GUETTA

">

     







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND