RFL
Kigali

Umukinnyi ukina ikiciro cya mbere mu Bwongereza yatawe muri yombi azira gufata ku ngufu

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:20/07/2021 16:46
0


Umukinnyi ukina ikiciro cya mbere muri shampiyona y’u Bwongereza kuri uyu wa mbere byamenyekanye ko yatawe muri yombi akurikiranweho gufata ku ngufu.



Uyu mukinnyi banze gutangaza izina rye, icyamenyekanye ni uko akinira ikipe ya Everton ndetse akaba afite imyaka 31 y’amavuko akaba yaratawe muri yombi akurikiranweho gufata ku ngufu umwana w’umukobwa.

Mu nyandiko y’ikipe ya Everton yatangaje ko umukinnyi yafashwe kandi bagomba gukomeza gukurikiza igisabwa kuri uyu mukinnyi bivugwa ko yafatiwe mu mujyi wa Manchester. Ibi bibaye habura igihe gito ngo shampiyona itangire kuko tariki 14 Kanama aribwo amakipe azamanuka mu mwaka w’imikino 2021/22.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND