Ibyishimo by’umuhanzi, harimo no kwesa agahigo abandi kababiza ibyuya mu kukesa, ubu uvuze ko Eddy Kenzo ariwe ufite agahigo kuri Youtube muri muzika ya Uganda , ntiwaba uhabanye n’ukuri aho yabifashijwemo n’abana b’i Masaka bazwi mu kubyina ‘Masaka Kids Africana’.
“Masaka Kids”, ni itsinda ry’abana babyina indirimo
zitandukanye cyane ingande n’izindi ziba zikunzwe kandi ziba zibyinitse. Mu ndirimbo Masaka Kids bagejeje ku rundi rwego, ni iya Eddy Kenzo yitwa ‘Tweyagale’,
iyi ndirimbo yandikiye amateka nyirayo aho ubu yamaze kuzuza abantu Miliyoni
100 bayirebeye ku rukuta rwa Youtube.
‘Tweyagale’, abantu bakunda muzika banayikurikiranira
hafi yabanyuze mu matwi k’uburyo bw’amajwi n’amashusho y’aba bana ba “Masaka kids
Africana”. Eddy Kenzo mu byishimo bikomeye yeretse urukundo abantu anabashimira
gushyigikira igihangano cye cyesheje agahigo cyikagira Miliyoni 100 kuri Youtube.
Eddy Kenzo, ubusanzwe ni umuhanzi ukurirwa ingofero
muri Uganda no muri Afurika y’iburasirazuba, niwe muhanzi kandi wa mbere ufite abo
twakwita abafatabuguzi (Subscribers) benshi k’urukuta rwe rwa Youtube bagera
kuri Miliyoni imwe n’ibihumbi Magana arindwi n’imisago. Kuba ‘Tweyagale’ iciye agahigo kuri youtube birasaba abandi bahanzi gukora udushya mu ndirimbo no
gusohora igihangano gikangaranya abanyamuziki muri Afurika kugira ngo bazese
cyangwa bakureho agahigo ka Eddy Kenzo.
TANGA IGITECYEREZO