Kigali

Eddy Kenzo Makasaka Kids imukoreye amateka azatuma abandi bahanzi babira ibyuya mu kuyesa

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:20/07/2021 17:02
0


Ibyishimo by’umuhanzi, harimo no kwesa agahigo abandi kababiza ibyuya mu kukesa, ubu uvuze ko Eddy Kenzo ariwe ufite agahigo kuri Youtube muri muzika ya Uganda , ntiwaba uhabanye n’ukuri aho yabifashijwemo n’abana b’i Masaka bazwi mu kubyina ‘Masaka Kids Africana’.



“Masaka Kids”, ni itsinda ry’abana babyina indirimo zitandukanye cyane ingande n’izindi ziba zikunzwe kandi ziba zibyinitse. Mu ndirimbo Masaka Kids bagejeje ku rundi rwego, ni iya Eddy Kenzo yitwa ‘Tweyagale’, iyi ndirimbo yandikiye amateka nyirayo aho ubu yamaze kuzuza abantu Miliyoni 100 bayirebeye ku rukuta rwa Youtube.


‘Tweyagale’, abantu bakunda muzika banayikurikiranira hafi yabanyuze mu matwi k’uburyo bw’amajwi n’amashusho y’aba bana ba “Masaka kids Africana”. Eddy Kenzo mu byishimo bikomeye yeretse urukundo abantu anabashimira gushyigikira igihangano cye cyesheje agahigo cyikagira Miliyoni 100 kuri Youtube.

Eddy Kenzo, ubusanzwe ni umuhanzi ukurirwa ingofero muri Uganda no muri Afurika y’iburasirazuba, niwe muhanzi kandi wa mbere ufite abo twakwita abafatabuguzi (Subscribers) benshi k’urukuta rwe rwa Youtube bagera kuri Miliyoni imwe n’ibihumbi Magana arindwi n’imisago. Kuba ‘Tweyagale’ iciye agahigo kuri youtube birasaba abandi bahanzi gukora udushya mu ndirimbo no gusohora igihangano gikangaranya abanyamuziki muri Afurika kugira ngo bazese cyangwa bakureho agahigo ka Eddy Kenzo.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND