RFL
Kigali

Ntukabone iby’isi ngo uyagare mwana wanjye byose byaduciye mu maso, nubaha imva kuruta imodoka yawe-Se wa Diamond

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:20/07/2021 11:16
1


Ni nyuma y'aho Diamond Platnumz aguze imodoka y’agatangaza igendamo bake muri Afurika, Mzee Abdul wihakanywe na Diamond ko atari we Se, yatangaje ko adashishikajwe n’iby’isi umuhungu we yaguze kuko nta gaciro bifite mu maso ye bityo ko Diamond atagakwiriye kumera amababa ku by’isi.



Diamond, akigeza imodoka ye nshya Rolls Royce Cullinan muri Tanzania, abantu bose barakangaranye, gusa ibi byose Se Abdul n'ubwo yamwihakanye, abibona nko kubona ibintu utarigeze unabibona bitambuka mu muhanda ukaba wakwiremereza cyane. Iyi modoka ya Diamond 'Rolls Royce Cullinan' iri mu zihenze kuko igura asaga Miliyoni 330 z’Amanyarwanda.


Mu kiganiro gito yagiranye na Bongo Touch, uyu musaza yabajijwe impamvu atashishikazwa kugendera mu modoka y'umuhungu we, iri mu zitunzwe na bake cyane mu gihugu, maze mu gisubizo cye, avuga ko ikintu yizera ko ari gito kuri we ni ‘isanduku’, ishobora gutuma abantu benshi bagutwaraho agasazana nayo. Yavuze ko aricyo kintu cyonyine gisigaye mu buzima bwe yizera kuko ibihenze byose yari yarabibonye mbere n'ubwo atabitunze ariko amasoye arabizi.


Uyu musaza wagize ati: "Ikintu cyonyine gisigaye kuri njye, ntegereje isanduku yanjye gusa, n’ubundi iriya modoka ntabwo bayinshyinguramo, muhungu wanjye reka kuyagara iby’isi biraguruka, ariko isanduku murajyana, rero niyo nizera kandi ntegereje".






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • iradukunda jimmy2 years ago
    nivyiza kwinezereza. ariko wibuke aho wavuye kandi ivyiyisi nakanya gato.. jimmy buja





Inyarwanda BACKGROUND