RFL
Kigali

Rayon Sports izungukira he mu masezerano y’imyaka 5 yasinye na Raja Cassablanca yo muri Maroc?

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:20/07/2021 9:32
0


Kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Nyakanga 2021, ni bwo Rayon Sports yasinyanye amasezerano y’imikoranire n’ikipe ya Raja Athletic Cassablanca yo muri Maroc mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere, amasezerano yitezweho guhindura ubuzima bw’iyi kipe ikundwa n’abanyarwanda benshi, ndetse no kubaka urwego rw’iterambere rirambye ry’ikipe.



Ibi bikubiye mu ntego komite nshya ya Rayon Sports yihaye ubwo yajyaga ku buyobozi, dore ko yiyemeje gukora ibishoboka byose igashakira abaterankunga iyi kipe bazayifasha mu bikorwa n’imishinga itandukanye y’iterambere bimirije.

Mu minsi itanu ishize nibwo umuyobozi wa Rayon Sports yafashe rutemikirere yerekeza muri Maroc kuganira n’amwe mu makipe akomeye mu ruzinduko rw’iminsi itandatu, agamije gushaka amakipe yafasha Rayon Sports mu mishanga y’iterambere ifite.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, nibwo hasohotse itangazo rimenyesha itangazamakuru ubufatanye bw’imyaka itanu hagati ya Rayon Sports na Raja Cassablanca yo muri Maroc.

Iyi kipe ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, Rayon Sports FC, yashyize ifoto hanze igaragaza Umuyobozi w’iyi Kipe, Uwayezu Jean Fidèle n’uwa Raja Casablanca, Rachid Andaloussi bafashe imyambaro y’amakipe yombi nk’ikimenyetso cyerekana ko impande zombi zinjiye mu masezerano y’imikoranire.

Ni amasezerano afitiye akamaro cyane iyi kipe yo mu rwa Gasabo, kuko azayifasha mu mishinga n'ibikorwa bitandukanye bty'iterambere ifite bizatuma iva ku rwego rumwe igatera intambwe ikomeye ijya mbere.

Aya masezerano azatuma aya makipe akunze kurusha ayandi yose yo mu bihugu byayo asangira ubunararibonye, atizanya abakinnyi, ubumenyi ndetse n’ibikoresho bitandukanye, gufashanya kuzamura abakinnyi bato, kugurishanya abakinnyi, gukinana imikino ya gicuti hagati yayo ndetse no gufatanya gukoresha ikoranabuhanga.

Nyuma y’aya masezerano,perezida wa Rayon Sports,Uwayezu Jean Fidele yagize ati “Twishimiye kugira amasezerano y’imikoranire n’iyi kipe y’ikinyejana, Raja Athletic Club, turifuza kugirana imishyikirana myiza.

Ubu bufatanye n’intambwe nziza iganisha amakipe yacu ku ntsinzi no gutera imbere ndetse aya n’amahirwe yo gukorana n’ikipe yatwaye ibikombe byinshi ndetse ikora amateka ku mugabane wa Afurika.

Twizeye ko ubu bufatanye buzafasha abakinnyi kuzamuka yaba abato cyangwa abakuru, abatoza n’abafana”.

Perezida wa Raja Athletic club, Rachid Benbrahim El Andaloussi yagize ati “Raja Casablanca yishimiye kugirana ubufatanye na Rayon Sports kuko buzatuma abantu n’ibihugu byegerana, ubu twabigezeho.

Icyifuzo cyacu n’ugukomeza mu nzira nziza yaharuwe na ba nyiricyubahiro abayobozi bacu”.

Mu ruzinduko rwe Perezida wa Rayon Sports FC azasura ishuri ryigisha umupira w’amaguru rya Mohammed VI Football Academy riherereye mu gace ka Sale ndetse n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru i Rabat muri Maroc.

Mu gusoza uruzinduko rwe, Uwayezu azareba umukino wa Shampiyona ya Botola Pro uzahuza Raja Casablanca na Renaissance Zemamra.

Uretse kuba ariyo kipe ikunzwe na benshi muri Maroc, Raja Casablanca ni ubukombe kuri uyu mugabane wa Afurika kuko ibitse ibikombe 31 byose hamwe mu marushanwa atandukanye yakinnye, birimo bitatu bya CAF Champions League, bibiri bya CAF Confederation Cup harimo n'icyuyu mwaka w'imikino wa 2020/21.

Rayon Sports yasinye amasezerano y'imyaka itanu y'ubufatanye na Raja Cassablanca yo muri Maroc

Perezida wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidele n'uwa Raja Cassablanca Rachid basinye amasezerano y'ubufatanye hagati y'amakipe yombi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND