RFL
Kigali

Gukora umushinga mu bahanzi biragorana bamwe baba bashonje, Chameleone arashaka kugira abahanzi abasabirizi -Halima Namakula

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:20/07/2021 10:04
0


Hajya humvikana abantu batandukanye baba bashaka gukora umushinga uzabyarira inyungu abahanzi mu gihe kizaza, akenshi intego ntigerwaho kuko bamwe bahita basaba amafaranga mbere nk'uko inararibonye muri muzika ya Uganda, Halima Namakula abivuga anatunga agatoki ku mushinga wa Jose Chameleone.



Umuhanzi w'inararibonye Halima Namakula yizera ko abahanzi benshi bakiri bato ubu binjiye mu nganda z'umuziki hagamijwe kunguka amafaranga ariko ntibituruke  ku bushake n’urukundo bakunda muzika ahubwo ni izindi nyungu baba bagamije.


Halima Namakula abona ko abahanzi b'iki gihe badashaka gukora mbere y'uko bahembwa mu bitaramo no mu birori ndetse bamwe bagasaba amafaranga menshi rimwe na rimwe bakaba bayabura kandi iyo ukoze cyane birikora. Umuhanzi aba agomba kwitanga akaba yanakwitabira igitaramo cy’ubuntu kuko akunda muzika, nyuma abona inyungu atatekerezaga mu gihe yitanga mu byo akora.

Yakomeje ashimangira ko mu gihe yinjiye mu nganda z’umuziki, byose byari ubushake no gukunda ibyo bakora bikabyara amafaranga menshi. Halima Namakula yavuze uko abahanzi bakiri bato bifatanije n’inganda z’umuziki ku mafaranga kurenza gukunda ibyo barimo.


Halima Namakula yanavuze ku kuntu atemeranya n’ishyirahamwe ry’ibyamamare rya Uganda ryashinzwe na Jose Chameleone avuga ko ari intambwe itari yo. Yavuze ko ishyirahamwe rya Chameleone ryashinzwe gusa mu gusaba amafaranga no guhindura abahanzi abasabirizi. Halima Namakula yahise asaba abahanzi gushaka amafaranga aho kuba abasabirizi mbere yo kwiyamamaza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND