RFL
Kigali

Ian izina ry’umuhungu ugira umutima mwiza

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:20/07/2021 8:50
1


Sobanukirwa byinshi ku izina Ian rihabwa abahungu.



Ian ni izina rihabwa umwana w’umuhungu rifite inkomoko mu rurimi rukoreshwa muri Ecosse risobanura ngo ’Impano ivuye ku Mana’ ndetse kandi risobanura ngo ‘Imana ni inyampuhwe’.

Bamwe bandika Eoin, Iain kandi bisobanura kimwe na Ian.

Bimwe mu biranga ba Ian

Agira umutima mwiza ,azi kwiyitaho aranejeje kandi arakundwa kubera ko ari umusore uhamye.

Ni umuntu ugaragara neza kandi ushimishije kumureba ,igihagararo cye kimugaragaza nk’umuntu uhamye kandi wubakitse neza.

Azi gukunda no kwita ku bandi ariko iyo abigukoreye nawe aba yifuza ko wabimukorera bikamugarukira. Akunda kubaho mu mahoro n’umutuzo ndetse niyo bimusaba ikintu gikomeye ngo umutuzo uboneke aragikora ariko akabaho atuje.

Ni umuntu wita ku nshingano ze, akazubaha kandi akazitunganya ku buryo ntacyo uri bumunenge.

Iyo umuryango we udakunda ibikorwa by’ubugiraneza kandi ukarangwa no kwikubira ahitamo kwitandukanya nawo. Akunda ibintu bikozwe neza kandi bikorewe ku gihe ku buryo buri wese aza kubyishimira.

Ahora yiteze kugera kure mu bijyanye n’umwuga we kandi n’inshuti ze ziba zizi ko ibyo akora aribyo akunda koko.

Akunda gutembera mu bice nyaburaga. Iyo akiri umwana aba akeneye gufashwa mu myigire ye agaterwa umwete kugira ngo yumve ko afite agaciro.

Ababyeyi be kandi baba bagomba kumufasha akiri muto bakamwereka urukundo no kumwitaho , baba kandi bagomba kumufasha kugira ngo ye kuba wa mwana wishimira ibibi by’abandi.

Ian ni umuntu wihariye aba ashaka kuba mu myanya y’imbere akayobora aho kuyoborwa ndetse akaba umusemburo mu bamukikije bagakurikiza ibitekerezo bye.

Src:www.behindthename.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • NDAYAMBAJE ILDEPHONSE2 years ago
    Muzansobanurire izina Baella





Inyarwanda BACKGROUND