RFL
Kigali

Imfura ya Kanyarwanda yari isigaye muri APR FC yatijwe muri As Kigali

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:19/07/2021 22:24
0


Andrew Buteera ukina mu kibuga hagati, kuri uyu wa mbere ni bwo APR FC yamutije muri As Kigali.



Andrew Buteera w'imyaka 26 y'amavuko ni we mukinnyi watangiranye na APR FC gahunda yo gukinisha abakinnyi b'abanyarwanda wari uyisigayemo, none na we agiye mu buryo bw'intizanyo.

Andrew Buteera yageze muri APR FC mu 2012 avuye muri Proline yo muri Uganda kuva icyo gihe kugeza ubu imyaka 9 yari ishize uyu musore akinira iyi kipe.


Biravugwa ko uyu musore yari asigaje amasezerano y'umwaka umwe bivuze ko agiye gukina muri As Kigali nta gihindutse nyuma y'umwaka akaba azaba ari umukinnyi wigenga. 

Buteera Andrew kandi yari amaze igihe afite imvune dore ko n'uyu mwaka ushize w'imikino atatanze umutahe haba muri APR FC ndetse n'ikipe y'igihugu Amavubi.


Buteera ni we mukinnyi wari umaze igihe muri APR FC 


Buteera ni n'umukinnyi w'Amavubi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND