Kigali

Rayon Sports yasinye amasezerano y'ubufatanye n'ikipe ya Raja Athletic Casablanca yo muri Maroc

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:19/07/2021 20:41
0


Kuri uyu wa mbere nibwo umuyobozi wa Rayon Sports yasinye amasezerano y'ubufatanye n'ikipe ya Raja Athletic Casablanca ibarizwa muri Maroc.



Mu ruzindiko rw'iminsi 6 umuyobozi wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidele ari kugirira muri Maroc, kuri uyu wa mbere tariki 19 Nyakanga 2021 nibwo Uyu muyobozi yahuye n'ubuyobozi bukuru bwa Raja Athletic Casablanca ikina ikiciro cya mbere muri Maroc. 


Umuyobozi wa Raja Athletic Casablanca n'umuyobozi wa RayonSports 

Nk’uko biri kuri gahunda y'uruzinduko Fidele ari kugirira muri Maroc, akaba yagiranye amasezerano y'ubufatanye arimo guhugura abatoza ba Rayon Sports kuba abakinnyi bakora urugendoshuri muri Maroc, ndetse n'andi mahugurwa atandukanye.


 Biteganyijwe ko kandi uyu muyobozi azasura ibikorwa by'iyi kipe harimo ibibuga byayo ndetse n'ibiro ikoreramo ubundi nyuma akagaruka mu Rwagasabo.









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND