RFL
Kigali

Empress Nyiringango yisunze Bill Ruzima asohora amashusho y’indirimbo ye yasubiyemo “Umurage Ukwiriye u Rwanda” yibutsa Abanyarwanda kwimakaza umuco-Video

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:19/07/2021 18:38
1


Empress Nyirigango,umuhanzi w'umuhanga ariko udafite izina rikomeye mu Rwanda wakunze gukorera cyane muri Canada yimakaza umuco karande w'Abanyarwanda,yisunze Bill Ruzima basubiranamo indirimbo "Umurage Ukwiriye u Rwanda"



Empress Nyiringango ni umuhanzi w’umunyarwandakazi utuye mu gihugu cya Canada, akaba yaratangiye gushyira ibihangano bye kuma radio mu 2004 akiri mu Rwanda. Yaririmbanye n’abahanzi batandukanye barimo  umuraperi w’umuhanga witwa DMS, Daddy Cassanova utuye muri Canada, Tina Codja utuye mu gihugu cya Bénin, Rafiki (King of Coga), Miss Chanel, Miss Jojo n’abandi. 


Empress Nyiringango akaba yarazwi ku izina rya Missy Nina mu ndirimbo yakoranye na Tyna Codja zitwa:  “Pauvre Mec, Beauté Centrale na Précieux Cadeaux”; hari kandi indirimbo ye yakunzwe cyane  yakoranye na DMS yitwa 'Pom Pom Girl”. 

 Empress Nyiringango yasohoye album ya mbere mu 2016 yitwa “Resilience” (UBWIYUMANGANYE) n’izindi ndirimbo enye ziri mu njyana ivanzemo Gakondo, jazz, Blues na afrosoul. Uyu muhanzikazi amaze igihe ari mu Rwanda aho yafatiye amashusho y’indirimbo zitandukanye zigaragara ku rukuta rwe rwa  youtube " Empres Nyiringango" ziri no ku mbuga zicuruza muzika nka spotify, apple, iHeartRadio, iTunes, Snapchat (beta), amazon n’izindi.


“Umurage Ukwiriye U Rwanda” yakoranye na Bill Ruzima, ni indirimbo yacuranzwe mu kinamico yamenyekanye cyane yitwa  “Umurage Ukwiriye U Rwanda” yacaga kuma radio atandukanye; Empress Nyiringango akaba yari umwanditsi w’iyi kinamico. Iyi ndirimbo igamije kwibutsa abanyarwanda bose kwimakaza umuco w’ubumwe n’ubutagomwa mu Banyarwanda.

KANDA HANO WUMVE UMURAGE UKWIRIYE U RWANDA YA EMPRESS

 ">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rich malik2 years ago
    She's amazing i like her music





Inyarwanda BACKGROUND