RFL
Kigali

Yul Edochie umuhungu wa Pete Edochie yasubije abamusaba kwerekana ubufindo buzana ubutunzi

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:19/07/2021 13:48
0


Icyamamare muri filime za Nollywood, Yul yatangaje ko abantu bahora bamusaba kubigisha uko bakora ubufindo bakabasha kubona ubutunzi n’amafaranga, ibi byose akaba abyakira mu butumwa bwinshi bukomeje kuba urufaya nyuma yo gushyingurwa kwa nyina wa Obi kwabaye ibirori.



Yul yavuze ko abantu bakomeza bamwoherereza ubutumwa bunyuranye ngo abereke uko babasha kwibonera amafaranga n’ubutunzi. Ibi bikaba byararushijeho kwiyongera nyuma y'icyari umuhango wo gushyingura cyabaye ibirori by'akataraboneka.

Ibyo birori bikaba byari ibyo gushyingura nyina w’umushabitsi ukomeye, umuherwe muri Nigeria, Obi Cubana wahawe impano zirimo n’amafaranga atagira ingano ku munsi wo guherekeza umubyeyi we abahanzi bakomeye bakaririmbira abitabiriye uwo muhango, n’ibindi bidasanzwe.

Yul, mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yasobanuye ko ibyo ntaho bihuriye, ko nta kintu rwose abiziho, ko impamvu akina filime akora ubufindo budasanzwe bwerekana imbaraga z’umwijima zitanga amafaranga ari ugukina nyine asa n'usobanura ko adakwiriye kubazwa iby'ibyo kuvana ubutunzi n’amafaranga ikuzimu cyangwa no mu bundi bufindo.

Yul yashatse afite imyaka 22 afite abana 4 akaba bucura mu muryango wa Pete w'imyaka 72 wabyaye abana 6 

Yagize ati: ”Abantu bakomeje kunyoherereza ubutumwa bugufi bansaba kubereka uburyo bakoresha bw’ubufindo bakabona amafaranga, bantu murekere aho, murekere aho. Biriya biba ari filime mba nikinira, nk'uko muri filimi z’Amerika umuntu umwe akubita umujyi wose w'abantu b'ibisuma. Mujye mumenya ko nanjye ibyo nkora ari uko biteye. Nones ni icyaha kuba umukinnyi mwiza wa filimi?”

Pete Echochie se wa Yul icyamamare muri filime zikinirwa mu kibuga kigari mu filime nyafurika cya Nollywood.

Mu busanzwe yitwa Yul Chibuike Daniel Edochie, yavutse kuwa 07 Mutarama 1982, ni umukinnyi wa filime w’icyamamare muri Nollywood no mu bice byinshi by’isi, akaba yarakuriye muri Lagos. Ibijyanye no gukina filime yabyigiye kuri se nawe witwa Pete Edochie rurangiranwa nawe muri filime za Nigeria. Uyu musore akaba afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’ubugeni.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND