Icyamamare muri filime za Nollywood, Yul yatangaje ko abantu bahora bamusaba kubigisha uko bakora ubufindo bakabasha kubona ubutunzi n’amafaranga, ibi byose akaba abyakira mu butumwa bwinshi bukomeje kuba urufaya nyuma yo gushyingurwa kwa nyina wa Obi kwabaye ibirori.
Yul yavuze ko abantu bakomeza
bamwoherereza ubutumwa bunyuranye ngo abereke uko babasha kwibonera amafaranga
n’ubutunzi. Ibi bikaba byararushijeho kwiyongera nyuma y'icyari umuhango wo
gushyingura cyabaye ibirori by'akataraboneka.
Ibyo birori bikaba byari ibyo
gushyingura nyina w’umushabitsi ukomeye, umuherwe muri Nigeria, Obi Cubana
wahawe impano zirimo n’amafaranga atagira ingano ku munsi wo guherekeza
umubyeyi we abahanzi bakomeye bakaririmbira abitabiriye uwo muhango, n’ibindi bidasanzwe.
Yul, mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yasobanuye ko ibyo ntaho bihuriye, ko nta kintu rwose abiziho, ko impamvu akina filime akora ubufindo budasanzwe bwerekana imbaraga z’umwijima zitanga amafaranga ari ugukina nyine asa n'usobanura ko adakwiriye kubazwa iby'ibyo kuvana ubutunzi n’amafaranga ikuzimu cyangwa no mu bundi bufindo.
Yagize ati: ”Abantu bakomeje kunyoherereza ubutumwa bugufi bansaba kubereka uburyo bakoresha bw’ubufindo bakabona amafaranga, bantu murekere aho, murekere aho. Biriya biba ari filime mba nikinira, nk'uko muri filimi z’Amerika umuntu umwe akubita umujyi wose w'abantu b'ibisuma. Mujye mumenya ko nanjye ibyo nkora ari uko biteye. Nones ni icyaha kuba umukinnyi mwiza wa filimi?”
Mu busanzwe yitwa Yul Chibuike Daniel Edochie, yavutse kuwa 07 Mutarama 1982, ni umukinnyi wa filime w’icyamamare muri Nollywood no mu bice byinshi by’isi, akaba yarakuriye muri Lagos. Ibijyanye no gukina filime yabyigiye kuri se nawe witwa Pete Edochie rurangiranwa nawe muri filime za Nigeria. Uyu musore akaba afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’ubugeni.
TANGA IGITECYEREZO