RFL
Kigali

Irinde ibi bintu niba ukiri mushya mu rukundo

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:19/07/2021 11:44
1


Ni ibintu bisanzwe mu buzima bwa muntu by’umwihariko mu isi y’urukundo ko mu gihe umubano w’abakundana ugitangira, buri wese aba yifuza kandi yumva bimubereye byiza urukundo rwe rwazabyara umusaruro aho kuzabyara amahari, gusa harigihe abatangiye gukundana bakora amakosa batabizi akangiza urukundo rwabo.



Dore ibintu 6 ukwiriye kwirinda cyane mu gihe ukinjira mu rukundo:

1. Kwirinda kwaka umukunzi wawe amafaranga ku munsi wa mbere

Burya nuramuka watse umukunzi wawe amafaranga umukunzi wawe mu minsi ya mbere y’umubano wanyu azakwitiranya n'umukuzi wa menyo,wowe ukwiye kwirinda bikomeye utitaye ku buremere bw’ikibazo ufite.

2. Kudasura umukunzi wawe utabimumenyesheje

Bamwe bibeshya ko kwinjira mu rukundo n’umuntu ari igisobanuro cy’uko wamumenye bihagije ndetse wanamusura uko wishakiye ndetse wanamutungura wabishatse.ibi sibyo kuko ugomba kubanza ukabimumenyesha kuko n’abashakanye iyo umwe aje undi ari mu cyumba abanza kumukomangira.

3. Kutanywa inzoga nyinshi (ku bakunda agatama)

Nuramuka cyane ku munsi wa mbere usinze ukandavura imbere y’umukunzi ni gihamya y’uko utiyubaha kandi nta n’agaciro wiha,uramutse ubikoze ndakubwiza ukuri ko umubano ufite gusenyuka mu minsi ya mbere mukiwutangira.

4. Kutaganiriza umukunzi wawe ibiganiro wagiranye n’uwo mwahoze mukundana

Gerageza gusiba mu mutwe wawe ibiganiro mwagiranaga n’umukunzi wa mbere y’uwo muri kumwe kuko nutabikora uzisanga urimo umuzana mu biganiro urimo kugirana n’umukunzi wawe mushya mushya ukurizemo kumutera agahinda.

5. Kutihutira kugaragaza urukundo rwanyu ku mbuga nkoranyambaga

Abenshi bakunze kwibeshya guhita bereka abantu bose ko bari mu rukundo n’umukunzi uyu n’uyu aribyo bizatuma umubano wabo ukomera, ibi sibyo kuko nutangira gushyira amafoto y’umukunzi wawe kuri Facebook no kuri instagram nta mishinga y’igihe kirekire muragirana urakeka nimusenya mutarabigeraho bigenda bite? tekereza kure.

6. Ntukabeshye umukunzi wawe ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina

Niba usanzwe umenyereye gukora imibonano mpuzabitsina, ibi ni ibintu biba hose bityo mubwize ukuri niba uri isugi cyangwa uri imanzi kuko nutabikora utyo byazakubyarira ibibazo bikomeye mu minsi iri imbere.

Src:www.Elcrema.com







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nijimbere denis2 years ago
    Mwampa impanuro kubijanye nurukundo mugihe uwo ukunze akuvanga





Inyarwanda BACKGROUND