RFL
Kigali

Wivuga uti yaranyibagiwe! Korali Isezerano ya ADEPR Sumba yasohoye indirimbo 'Iyavuze' ihumuriza abantu muri ibi bihe bya Covid-19-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:19/07/2021 6:33
0


"Iyo misozi ubona imbere yawe ntuyitinye ntiyakuraho umugambi wanjye kuri wowe, guhorera kw'inyanja n'umuraba ukomeye nabyo ntibyakuraho umugambi wanjye kuri wowe. Nzabana nawe, nzagukomeza, nzakugirira neza, humura mwana wanjye" Ayo ni amwe mu magambo ari mu ndirimbo nshya ya Korali Isezerano ibarizwa muri ADEPR Sumba.



Korali Isezerano ikorera umurimo w'Imana muri ADEPR mu itorero ry’Akarere ka Nyamagabe muri Paruwasi ya Sumba, ku Mudugudu wa Sumba, kuri ubu yashyize hanze indirimbo nshya mu majwi n'amashusho irimo ubutumwa bwo gukomeza cyane abantu muri ibi bihe bikomeye cyane abantu bari kunyuramo birimo na Covid-19 kandi baravuganye n'Imana yo mu ijuru ikagira byinshi ibasezeranya bityo ibihe bigoye barimo muri iyi minsi bigatuma batangira kwiheba bakavuga ko Imana yabibagiwe. 

Habineza Vincent umwe mu bayobozi ba Korali Isezerano yabwiye InyaRwanda.com ko iyi ndirimbo yabo nshya 'Iyavuze' ihumuriza abantu bihebye ikababwira ko Imana yabasezeranije byinshi izabakorera ari yo yongoye kubihamya ko uko yabitegetse ari ko bizaba.  Ati "Turabakomeza tubabwira ko iyavuganye nabo ari yo yongeye kuvuga kandi ko iyabasezeranyije ariyo yongeye kubihamya iti ni ukuri uko nabivuze ni ko bizaba. Ibikomeye cyane babona imbere yabo ntibyahindura icyo yabavuzeho n'imigambi y'Imana kuri bo". Yongeyeho ati "Abantu b'Imana bakomere cyane muri ibi bihe kuko Imana izabana nabo, izabakomeza kdi izabagirira neza". 

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA 'IYAVUZE' YA KORALI ISEZERANO


Korali Isezerano yatangiye umurimo w’uburirimbyi mu mwaka w’1999 itangiriye mu cyumba cya Kabacuzi mu cyahoze ari umudugudu wa Gikongoro Paruwasi ya Gikongoro ubu ni Paruwasi ya Sumba. Yatangiye igizwe n’abaririmbyi 5 muri bo 3 baracyakora umurimo w’Imana wo kuyiririmbira muri iyi korali. Imana yakomeje kugenda ibagura haba mu ruhande rw’abaririmbyi n’ibikoresho bagendaga bakoresha mu gukora umurimo. 

Mu mwaka wa 2002 ni bwo korali yemerewe kujya iririmba mu materaniro yo mu mibyizi yaberaga ku mudugudu wa Gikongoro kuwa kabiri no kuwa gatanu ari nabwo byaje gutuma muri uwo mwaka yemererwa kuririmba no mu materaniro yo ku cyumweru nka Korali yemewe k’umudugudu. Muri icyo gihe bayihuje na korali y’urubyiruko yari isanzwe k’umudugudu bikora korali imwe ihera ubwo itangira kujya ikora ingendo z’ivugabutumwa za hafi n’izakure.

Nk'uko twari tumaze kubivuga Korali Isezerano itangira yari igizwe n’abaririmbyi batanu, bitewe n'uko yatangiye isuzuguritse ntiyagiye igira kwiyubaka kwihuse gusa bivuye mu gusenga kw’abari bayigize Imana yagiye itanga umugisha abantu b’ingeri zose barayikunda bituma igira abantu batandukanye batanga umuhamagaro muri yo kugeza none igizwe n’abaririmbyi 115 barimo abagabo 45 n'abagore 70.

Muri ibyo byiciro byose Imana yagiye itanga umugisha ku bigendanye n’imibereho y’ubuzima bwa buri munsi. Ubu bafitemo abakozi ba Leta, ab’ibigo byigenga, abikorera, hamwe n’abanyeshuli haba mu mashuli yisumbuye ndetse na Kaminuza. Korali isezerano yakoze umurimo w’ivugabutumwa ku mudugudu wa ADEPR Sumba muri Paruwasi zimwe na zimwe mu zari zigize ururembo rwa Gikongoro ubu ni itorero ry’akarere rya Nyamagabe na Nyaruguru. 

Aha twavuga muri Paruwasi ya Nzega, Karama , Murambi, Gasarenda, Rutiti, Mubuga, Ruramba,...Yakoze ivugabutumwa kandi no hanze y'urwo rurembo aho yagiye mu ivugabutumwa mu rurembo rw’Umutara, Kigali, Butare na Gitarama. Babifashijwemo n’Imana bavuga ko babashije kugenda bashyingira abaririmbyi baririmbanaga bakanabatahira ubukwe baba aba hafi ndetse na kure.

ITERAMBERE

Korali Isezerano itangira kuririmba yakoreshaga ibicurangisho gakondo (ingoma n’ipendo). Mu mikurire baje kugira umugisha babona synthetiseur imwe, guitar, bafure hamwe na mikorofone. Sungizandekwe Paul Perezida w'iyi korali yagize ati "Turashima Imana kuko kugeza uno munsi dufite abo baririmbyi bose byagiye binabatera ishyaka ryo kubona baririmbira ku byuma bimeze neza kandi bigendanye n’igihe tukaba tumaze kubona ibindi byiyongera kuri ibyo tukaba tugeze ku byuma bifite agaciro ka 7,500,000Frw.

Mu rwego rwo kumenyekana no gukomeza kogeza ijambo ry’Imana hirya no hino binyuze mu ndirimbo, mu mwaka wa 2009 twasohoye umuzingo w’indirimbo z’amajwi n’amashusho zibasha kurebwa n’abahafi n’abakure, nyuma kandi mu mwaka wa 2017 twashoboye gushyira hanze undi muzingo w’indirimbo z’amajwi n’amashusho wishwe “IBYO WANKOREYEMANA”. Uyu munsi turi gutegura undi muzingo wa gatatu."

Mu rwego rwo guhana amakuru no gushyikirana n’abari hirya no hino hafunguwe address email ya Korali: isezchoir@yahoo.fr Bakomeje kandi kwamamaza ibikorwa byabo banyuze ku mbuga nkoranyambaga ;aha twavuga nka Youtube Channel yabo yitwa ‘ISEZERANO CHOIR ADEPR NYAMAGABE na Instagram na Facebook. Mu kurushaho kwigishanya no guhugurana, korali Isezerano ntiyakoreye mu kumenya ijambo ry’Imana gusa, ahubwo abaririmbyi bagiye bagira umwanya wo kwigishanya no guhugurana mu ndimi z’amahanga (Icyongereza n’igiswahili).

IMBOGAMIZI N’INGORANE MU MURIMO


N'ubwo ibyo bakora ari umurimo w’Imana ntibibuza ko badahura n’ingorane n’imbogamizi muri uyu murimo, bimwe mu byo twavuga aha nk'uko babidutangarije ni aho batashye ubukwe bw’umuririmbyi mu karere ka Gisagara butinda kurangira bataha n’ijoro bageze mu nzira imodoka ibapfiraho barara aho bari bageze bicaye mu modoka, mu gitondo bashaka indi modoka ihabakura.

Hari ubwo kandi bagiye mu ivugabutumwa mu Mutara imodoka bakodesheje itinda kubageraho bituma barara bagenda ijoro ryose. Gukora amasengesho bahuje bakayarangiza ntawe ubasha kwiyakira cyangwa rimwe na rimwe bakiyakiriza igikoma gusa nacyo kidatunganye bitewe n’ubushobozi buke.

Indi mbogamizi bahuye nayo mu murimo w'ivugabutumwa bakora, ni ukubona imisanzu bigoranye aho byasabaga ko Korali ikora ibiraka byo guhinga kugira ngo ibone amafaranga kuko benshi mu baririmbyi nta kazi bagiraga. Bakoze akazi gakomeye mu ivugabutumwa bakoreye ku mudugudu wa Kiyumba barwana n’abadayimoni bari bahari ariko bakahava Imana yihesheje icyubahiro. Kujya mu ngendo z’ivugabutumwa bikoreye ibyuma k’umutwe kubera kubura ubushobozi ni bimwe mu byo batazibagirwa byababayeho mu murimo bakora.


Henshi bakoreye ivugabutumwa bahembuye imitima ya benshi

Ivugabutumwa bakoreye mu Mutovu/Kivu ubwo Imana yari yabahishuriye iby’impanuka abaririmbyi bamwe bakanga kujyayo abagiyeyo imodoka ibatwaye iratebera Imana irigaragaza. Ubwo bateguraga urugendo rwo kujya i Kabarore biyemeza kugenda bafite ibyuma bishya ibyo baguze babigejeje muri Korali bishya batarabikoresha. Bati "Dushimye Imana ko icyo gihe dufatanyije n’abafatanyabikorwa twabashije guhita tubona ibindi kandi rigenda neza."

IBYO BASHIMA IMANA

Barashima Imana ko yabaguye haba mu baririmbyi, mu bikorwa ndetse no mu mibereho. Barashima Imana ko yagiye ibashoboza mu murimo w’ivugabutumwa bakora haba k’umudugudu no hanze yawo. Barashima Imana uko yagiye ibaha gukundwa, ikabaha inshuti zaba iza hafi n’iza kure. Barashima Imana ko yagiye ibaha abayobozi b’itorero babagira Inama bakanabayobora mu by’umwuka. Barashima Imana ko yagiye ibaha abafatanyabikorwa babashyigikira mu murimo w’Imana bakora kandi nabo bakora.


Isezerano iri mu makorali akunzwe cyane muri Nyamagabe

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA YA KORALI ISEZERANO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND