RFL
Kigali

Nta mugabo twahuye utaransabye ko turyamana-Lainie Kazan wamamaye mu gukina filime avuga ku buzima bwe mu myidagaduro

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:18/07/2021 12:38
0


Icyamamare muri filimi ku isi by’umwihariko zikinirwa muri Hollywood, Lainie Kazan yagarutse ku buryo yabayeho mu kibuga cy’imyidagaduro n’ibanga ryatumye arambamo yemeza ko umugabo wese bahuriye muri ubu buzima yifuzaga ko baryamana.



Lainie yagize ati: ”Nta mugabo n'umwe twigeze duhura utarifuzaga kuryamana nanjye.” Nyamara akomeza agaruka ku cyatumye abinyuramo agakomeza gutera imbere mu ruhando rwa filime, ari uko yabigiraga imikino ubundi akifata nk'aho atabyumvise. Yongeraho ko aba cyera batari bameze nk'ab'ubu kuko bo babivugiraga mu migani.

Uyu mkecuru w’imyaka 81 wavukiye muri Brooklyn ari naho yatangiriye kugaragariza impano, yamamaye mu rungano ku kazina ka ‘Toula Portakalos’ izina yiswe muri filimi yitwa ”My Big Greek Wedding” abandi bakamwita Aunt Frieda naryo yakinnye yitwa mu yitwa “The Nanny.” Izo zose zikaba ari izo mu myaka ya 1960 na 1970.

Lainie Kazan mu myaka y'ubu n'uwo yahoze ariwe mu bukumi bwe 

Kazan yagarutse ku bwiza yari afite, avuga ko yari afite umubiri mwiza w'agatangaza muri za 1960. Yagize ati: ”Ntekereza ko nari nkeye mu myaka ya za 1960 kuba noneho narasaga nk’umugore w’umuyahudi byatumye njya byinira abagabo bakishima.”

Ibyo byose yanyuragamo akaba yaragiraga ubwenge bukomeye no kumenya icyo ashaka mu byo arimo. Akomeza agira ati ”Nanyuze mu busazi bwinshi, muri ubu bucuruzi budasanzwe dukora mfite inararibonye ikomeye, ubuhamya n’inyigisho zo gutanga ku bakizamuka muri uyu mwuga abo mbashije kubona ndabaganiriza kandi nshimishwa n'uko biga bakanafata vuba.”

   







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND