RFL
Kigali

Baciye agahigo mu kurenga ku mabwiriza- CP Kabera avuga ku bantu 239 bafashwe basengera ku musozi wa Kanyarira

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/07/2021 20:33
0


Abantu 239 barimo, abana, abasore, abagore n'abagabo bafatiwe mu ishyamba ryo ku musozi wa Kanyarira mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango bari gusenga kandi barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.



Bafashwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Nyakanga 2021. Biganjemo abo mu Karere ka Muhanga, Ruhango ndetse na Nyanza.

Bahuriye ku musozi wa Kanyarira bakoresheje inzira zitandukanye, barimo abateze amagare na moto bakagera ahantu bakambuka Akarere mu buryo butemewe.

Umusozi wa Kanyarira ufatwa na benshi nk’ahantu Imana isubiriza, ku buryo bamwe bahajya bizeye kubahonera ibisubizo by’imiruho n’imihate y’iyi Si.

Akarere ka Ruhango kari kamaze iminsi gakumira abantu guteranira kuri uyu musozi, cyane cyane muri iki gihe imibare y’abandura Covid-19 mu Rwanda ikomeje kuzamuka.

Umunyamakuru wa Radio Rwanda anavuga ko hari abaturage bo mu Karere ka Nyagatare bafatiwe kuri uyu musozi.

Abayisenge Eric uri mu bafashwe wo mu Karere ka Muhanga yavuze ko yageze kuri uyu musozi anyuze mu nzira zizwi nka “panya”, akemera ko yarenze ku mabwira kandi ko inyigisho yahawe zatumye yumva ko ari inshingano ze kwirinda Covid-19.

Uyu musore yavuze ko agiye kuba ambasaderi mu rugamba rwo guhangana na Covid-19. Avuga ko abwira bagenzi be ko “iki cyorezo gifite intera ihambaye. Kandi ko kuza kuri uyu musozi bibujijwe bitewe n’iki cyorezo.”

Umubyeyi witwa Tuyishime Delphine uri mu bafashwe, yavuze ko we na bagenzi be bagiye ku musozi wa Kanyarira bazi neza ko ibyo bakora atari byo.

Agira inama bagenzi be ko “kuza ku musozi nabwo ari byo byatuma Imana itwumva.” Yavuze ko imyumvire yari afite ari uko ibye bigomba gusubirizwa kuri uyu musozi wabaye ikimenyabose kuri benshi mu banyamasengesho.

Tuyishimye yavuze ko yafashe umwanzuro wo kujya asengera mu rugo, kandi akamenyesha n’abandi ko gusengera ku musozi wa Kanyarira bitemewe.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens yavuze ko 239 bafashwe bagiye guhabwa ibihano, aho buri wese acibwa ibihumbi 10 Frw utayafite bakaba bamusigaranye igihe gito “kugira ngo yigishwe.”

Uyu muyobozi yavuze ko nubwo abantu bishyize mo ko Kanyarira ari umusozi w’imigisha “ariko ntabwo hemerewe gusengerwa.”

Yavuze ko na mbere ya Covid-19, abantu batandukanye bateraniraga kuri uyu musozi, aho imibare yabo yiyongera cyane cyane mu gihe cya ‘weekend’.

Baciye agahigo mu kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19:

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko nk’urwego rushinzwe kubahiriza ko amabwiriza ashyirwa mu bikorwa aba bantu 239 bafashwe “baciye agahigo mu kurenga ku mabwiriza yo kwirinda no kuba bagira ibyago byo kuba bakwandura cyino cyorezo.”

Yavuze ko umubare munini w’abantu bafatwa barenze ku mabwiriza utari uherutse. Avuga ko ari ikibazo gikomeye kuba abantu bahurira ahantu ari benshi kandi batabisezeranye.

Ati “Twabifashe nk’aho ari ikibazo cy’imyumvire ikiri hasi. Twabifashe nk’aho ari ikintu cyo kudaha agaciro amabwiriza bahabwa. Ni ikibazo gikomeye.”

CP Kabera yavuze ko Polisi itazarambirwa gukomeza guhana no gufata abarenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Avuga ko iki ari igihe cy’uko abanyamadini bafashe Leta bagakangurira abakiristo gukurikiza amabwiriza inzego z’ubuzima zitanga.

Ati “Badufashe kuganiriza abakirisito babo. Mu by’ukuri dusoma ko mu Byahishuwe ngo Umwami azagaruka gutwara itorero, ariko mu gihe ataragaruka nibadufashe turinde abo azaza gutwara.”

Yavuze ko ku munsi wa mbere wa Guma mu Rugo hafashwe abantu benshi barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Kigali hafashwe abagera ku 100, Kamonyi hafashwe abagera kuri 50, mu Ntara y’Uburengerazuba hafashwe abagera kuri 300 naho mu Burasirazuba hafashwe abagera kuri 700.

Abantu 239 barimo abagore, abagabo n’urubyiruko bafatiwe ku musozi wa Kanyarira barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 Bamwe mu bafashwe bavuze ko bateraniye kuri uyu musozi bazi neza ko ibyo bakora bitemewe muri iki gihe icyorezo cya Covid-19 cyakijije umurego Akarere ka Ruhango kavuze ko buri wese yaciwe amande y’ibihumbi 10 Frw, kandi bigishwa ububi bw’iki cyorezo 

CP John Bosco Kabera avuga ko abantu 239 bafashwe baciye agahigo, kuko hari hashize igihe hadafatwa umubare ungana gutya 

CP Kabera yasabye abanyamideli kwigisha no gukangurira abakiristo babo kubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND