RFL
Kigali

Mpindura icyuma cyawe: Umutesi Olive yasohoye indirimbo 'Nkoresha' asaba Imana kumukoresha icyo yamuhamagariye-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/07/2021 16:00
0


Umuhanzikazi w'umunyempano mu kuririmbira Imana, Umutesi Olive, yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Nkoresha' ikubiyemo ubutumwa bw'umuntu usaba Imana kumukoresha icyo yamuhamagariye, ikuzuza umutima we gukiranuka kandi ikamwuzuza Umwuka Wera ugahindura ibyananiranye.



Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Umutesi Olive utuye mu Karere ka Gicumbi akaba asengera mu rusengero rwirwa Nazen, yavuze ko aririmba indirimbo zisingiza Imana n'izindi zitanga inyigisho z'ubuzima. Yagize ati "Nitwa Umutesi Olive, ndi umukobwa w'imyaka 21, ndi umuhanzikazi uririmba indirimbo z'Imana (Gospel) n'izitanga inyigisho z'ubuzima". Yavuze ko arangamiye kogeza ubutumwa bwiza binyuze mu muziki usingiza Imana. Ati "Intego mfite ni ukwamamaza ijambo ry'Imana binyuze mu ndirimbo".


Umutesi Olive hamwe n'abaririmbyi bamufashije mu ndirimbo 'Nkoresha'

Indirimbo 'Nkoresha' uyu munyempano mushya yashyize hanze ni iya gatatu akoze mu rugendo rw'umuziki amazemo amezi 5. Indirimbo yahereyeho muri uru rugendo ni iyitwa 'Ni wowe urengeye'. Yakurikijeho 'Araruhura' nayo ikaba yakurikiwe na 'Nkoresha'. Ati "Mfite indirimbo nyinshi, izimaze kugera hanze ni eshatu (3) kandi mbizeza ko ibikorwa bikomeje kujya mbere. Ndasaba munshyigikire muntere imbaraga zo gukomeza urugendo natangiye. Murakoze lmana ibahe umugisha".

Mu ndirimbo ye nshya 'Nkoresha', Umutesi Olive yumvikana aririmba ati: "Nkoresha icyo wampamagariye, sinkiri uwanjye maze ngo nigenge, ungire umuyoboro unyuzamo ibyiza bitunga imitima y'abantu. Nyuzuza ijambo ry'ihumure ribasha guhembura imitima kandi unyuzuze Umwuka wawe Wera ubashe guhindura ibyananiranye. Mpindura icyuma cyawe unoreshe ibikwiriye, uzuza umutima gukiranuka, ijambo ryawe rimenyekane".


Umutesi arasaba abakunzi b'umuziki kumushyigikira muri uru rugendo amazemo amezi 5


Umutesi Olive hamwe n'umuhanzi Sako NY ugaragara mu mashusho y'indirimbo 'Nkoresha'


"Nkoresha icyo wampamagariye" Umutesi Olive mu ndirimbo ye nshya 'Nkoresha'

REBA HANO INDIRIMBO 'NKORESHA' YA OLIVE UMUTESI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND