RFL
Kigali

Icyaremwe gishya: Umuramyi Mpundu Jules arasaba abakunzi b'umuziki kumushyigikira kuko igihe cye ari iki cyo kuririmbira Imana

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/07/2021 18:36
0


Umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Mpundu Jules, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya 'Icyaremwe gishya' avuga ko yahumekewemo n'Imana ubwo yari arimo gusoma ijambo ryayo mu gitabo cya Bibiliya. Arasaba abakunzi b'umuziki kumutera ingabo mu bitugu kuko ahagurukanye imbaraga nyinshi mu kuririmbira Imana.



Mpundu Jules ni umuvugabutumwa mu buryo bwo kuririmba akaba n'umuramyi  (Worship leader). Yatangiye kuririmba akiri muto muri Sunday School birakomeza aho muri 2014 yinjiye mu itsinda ry'abaririmbyi ryitwa United Singer Band (USB). Iyi ndirimbo ye nshya, ayishyize hanze nyuma y'amezi hafi 4 asohoye indirimbo ye ya mbere nk'umuhanzi ku giti cye, iyo ndirimbo akaba yarayise 'C'est pas la'.

Aganira na InyaRwanda ubwo yatugezagaho indirimbo nshya 'Icyaremwe gishya', Mpundu yagize ati "Mfite ubundi butumwa nazanye mu ndirimbo yanjye yitwa "Icyaremwe gishya". Ubu butumwa bw'iyi ndirimbo bwaje ubwo Umwuka w’Imana yampumekeragamo ndi gusoma ijambo ry’Imana akanyibutsa ko akinkunda kandi ko mu bihe nk'ibi bigoye dukwiriye kwibuka ko turi abana b’Imana ndetse turi ibyaremwe bishya nk'uko ijambo ry’Imana ribivuga muri 2 Abakorinto 5:17. Ubwo ni bwo nagize ihishurirwa (inspiration) ryo gukora indirimbo nk'iyi".

Uyu muhanzi uri mu kiragano gishya mu muziki wa Gospel, yasabye abakunzi b'umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana kumushyigikira kuko afite ubutumwa bwinshi Imana yamushyize ku mutima. Yagize ati "Ndasaba abakunda ubutumwa ntanga ndetse bashaka gufatanya najye umurimo w’ivugabutumwa mu ndirimbo ko bakomeza kunshigikira mu buryo bwose no kudusengera kuko mfite ubundi butumwa bwinshi Imana yashyize muri njye nshaka kubagezaho vuba. Imana ibarinde".


Mpundu Jules arasaba abakunzi b'umuziki kumushyigikira kuko igihe cye ari iki cyo kuririmbira Imana

UMVA HANO INDIRIMBO 'ICYAREMWE GISHYA' YA MPUNDU JULES







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND