Kigali
-->

Amazi ntakiri yayandi! Bwa mbere mu mateka Arsenal yaguze myugariro uhenze

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:17/07/2021 12:22
0

Ikipe ya Arsenal yo mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza yamaze kumvikana na Brighton & Hove Albion ku igurwa rya myugariro w’umwongereza, Ben White, uciye agahigo ko kuba ariwe myugariro iyi kipe iguze amafaranga menshi mu mateka yayo.



Ben White w’imyaka 23 y’amavuko agiye gutangwaho miliyoni 50 z’amapawundi, akaba ariwe myugariro wa mbere iyi kipe izaba itanzeho amafaranga y’umurengera mu mateka yayo.

Arsenal ntako itari yagize ngo ibone uyu myugariro mu bihe bishize kuri miliyoni 40 z’amapawundi barayanga, irayazamura igeza kuri 42 nayo barayanga, inageza kuri 47 nayo barayanga, ariko kuri iyi nshuro yemeye kurekura miliyoni 50 zifuzwa n’iyi kipe

Ben White abaye umwe mu ba myugariro bahenze kurusha abandi bose mu bongereza nyuma y’abarimo Harry Maguire na Wan Bissaka.

Uyu myugariro uzakora ikizamini cy’ubuzima tariki ya 26 Nyakanga 2021, yanamaze kumvikana na Arsenal ku bijyanye n’umushahara azajya ahembwa, akazashyira umukono ku masezerano y’imyaka 5 nyuma y’ikizamini cy’ubuzima.

Biteganyijwe ko White azasinyira Arsenal avuye mu biruhuko yahawe nyuma ya Euro 2020.

Ben White ntiyigeze akina umukino n’umwe muri Euro 2020 n'ubwo ari mu bakinnyi bitabajwe n’umutoza Gareth Southgate ngo asimbure Trent Alexander-Arnold wari umaze kuvunika.

Uyu mukinnyi wari intizanyo muri Leeds United, yifuzwaga bikomeye na Chelsea ariko Arsenal birangiye ariyo imwegukanye.

White yitezweho kuzahura ubwugarizi bwa Arsenal bwagiye burangwa n’amakosa ya hato na hato yatumaga ikipe yinjizwa ibitego umusubirizo, ndetse bigatuma itakaza imikino imwe n’imwe.

Ben White azambara umwambaro wa Arsenal mu mwaka utaha w'imikino

Bamwe mu bafana ba Arsenal bamaze kumwambika umwenda wabo mushya

Ben White ni umwe mu bakinnyi bitabajwe mu ikipe y'u Bwongereza yakinnye Euro 2020





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND