RFL
Kigali

Nigeria: Umukinnyi wa filime Ka3na yahawe inzu y'agatangaza muri Spain ku isabukuru ye y’amavuko

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:17/07/2021 14:40
0


Icyamamare muri filime y’uruhererekane ya Big Brother Naija Ka3na ku isabukuru y’amavuko, umugabo we umurusha imyaka 37 yamuhaye impano y'agatangaza muri Spain



Ka3na wamamaye cyane muri filime zikinirwa muri Nigeria by’umwihariko mu ya BBNaija, ku isabukuru ye y’amavuko y’imyaka 27 yagenewe n’umugabo we inzu y'agatangaza mu gihugu cya Esipanye.

Kuwa 17 Nyakanga 1994 ni bwo yavutse, kuwa 14 Gashyantare 2021 nibwo aheruka kwibaruka umwana w’umukobwa n’umugabo w’imyaka 64. Mu mashusho n’amafoto yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagaragaje impano yagenewe.

Ni inzu igeretse nk'uko bigaragara mu mafoto yayo, yanashyizeho amashusho y’umugabo we amubwira ko amukumbuye anamwifuriza isabukuru y’amavuko maze yongeraho ubutumwa bwerekana ko yishimye avuga ko divayi ye ishaje yamuguriye impano y'agatangaza.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND