RFL
Kigali

Niyitegeka Gratien yinjiranye muri Guma mu Rugo filime ‘Papa Sava’ zizarenza amezi abiri

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/07/2021 11:20
0


Niyitegeka Gratien umaze imyaka myinshi mu buhanzi yamamaye ku mazina arimo Seburikoko, yavuze ko yinjiye muri Guma mu Rugo amaze gutegura filime ‘Papa Sava’ azasohora mu gihe cy’amezi arenga abiri ku buryo nta rungu azicisha abakunzi b’iyi filime.



Kuva kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Nyakanga 2021, Kigali n’Uturere umunani batangiye gahunda ya Guma mu Rugo izamara iminsi 10 mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 cyakajije umurego kuva muri Kamena 2021.

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima, RBC, cyavuze ko guhera tariki 18 Nyakanga 2021, kizatangira igikorwa cyo gupima Covid-19 muri buri tugari twose tw’Umujyi wa Kigali, kugira ngo hamenyekane uko icyorezo gihagaze mu baturage.

Guma mu Rugo, ni igihe aho buri wese yongera gusubira no gushyira ku murongo ibyo yari yaraburiye umwanya. Ni n’umwanya mwiza wo kwiga, kwihugura, kureba ibintu bitandukanye bikarishya ubwenge nko gusoma ibitabo, kureba filime n’ibindi.

Uruganda rwa Cinema mu Rwanda rumaze gutera imbere, ku buryo hari filime zikunzwe aha, benshi badashobora kurara batarebye. Muri izo filime harimo ‘Papa Sava’.

Kugira ngo filime itunganywe bisaba ibintu byinshi birimo nk’aho kuyikinira, abakinnyi, ibikoresho n’ibindi. Muri iki gihe cya Guma mu Rugo, ntibyakunda kuko abantu bose basabwa ku 'Guma mu Rugo' mu rwego rwo kwirinda.

Umukinnyi wa filime unaziyobora Niyitegeka Gratien yabwiye INYARWANDA, ko nubwo Guma mu Rugo yatunguranye, nta ngaruka byagize ku ikorwa rya filime ‘Papa Sava’, kuko yamaze gufatira amashusho filime azasohora mu gihe cy’amezi arenga abiri.

 

Ati “Kereka nitumara amezi abiri mu rugo. Zirahari amezi nk’atatu. Ntabwo njya nshirirwa.”

Uyu mukinnyi wa filime yavuze ko kuva yatangiye gushyira ku isoko filime Papa Sava, yishimira uko abantu bayakira n’uburyo abakinnyi bayikinamo bayifata nk’iyabo.

Akomeza ati “Nishimira urukundo abafana banyereka. Nishimira uko abo dukorana babifata nk’ibyabo. Nishimira kuba hari umusanzu ukomeye ntanga mu buhanzi.”

Umunsi ku munsi harasohoka filime z’uruhererekane ‘series’ zitanga inyigisho izindi zigasetsa. Niyitegeka Gratien [Seburikoko] abibona mu mboni y’iterambere y’uruganda rwa Cinema mu Rwanda.

Filime y’uruhererekane yitwa Papa Sava yageze kuri Shene ya Youtube, ku wa 21 Nyakanga 2018. Agace ka mbere k’iyi filime gasohoka, Niyitegeka wari umaze igihe ayirarikira abakunzi be, yaravuze ati “Twe ntabyo gutinda”

Agace ka mbere k’iyi filime kasize ibitekerezo bya benshi bagaragaje kwishimira iyi filime bayiha ikaze mu ruhando rwa filime zindi zinyuzwa kuri Youtube.

Mu gihe gito Niyitegeka yitiriwe iyi filime [Bamwita Papa Sava]. Iyi filime ifite abakinnyi b’Imena bakunzwe mu buryo bukomeye nka ‘Mama Sava’, ‘Digidigi’, ‘Ndimbati’ wigaragaje cyane mu 2019, Madederi n’abandi.

‘Papa Sava’ iri mbere muri filime zo mu Rwanda zirebwa cyane ku rubuga rwa Youtube ndetse umubare munini ntucikwa na buri gace gasohoka. Uduce tw’iyi filime tugizwe n’iminota iri hagati ya 10 na 25'.

Iyi filime igeze kuri episode ya 301 iri mu bwoko bw’umukino ugamije kugaragaza ikibazo kiriho ugasesengura, ukigisha ugatanga n’umuti.

Umwaka wa 2018 wasize benshi mu bakinnyi ba filime bashyize mu ngiro imishinga yo gukora ‘series’ ukorerwa mu ngata na 2019 yasize izi filime zigize igikundiro kinini n’abandi bakinnyi barayoboka.

Ibi ariko byabanjirijwe n’uko filime z’abanyarwanda zacurujwe igihe kinini kuri CD ariko abakinnyi bazo bagataka ko nta nyungu babona bitewe n’uko hari abazigana bakazicuruza amafaranga akajya mu mifuka yabo.

Bikurikirwa no kuba bamwe bavuga ko filime nyarwanda zitaryoshye, abandi bakavuga ko zimwe muri filime nyarwanda zisa n’izo mu muhanga mbese zifite inkuru imwe. Niyitegeka Gratien yatangaje ko Guma mu Rugo itangiye yaramaze gutegura filime ‘Papa Sava’ azasohora mu mezi arenga abiri

Niyitegeka wamamaye nka Seburikoko yavuze ko yishimira uko filime ye yakiriwe neza n’abakinnyi bakayifata nk’iyabo

Niyetegeka yavuze ko nubwo Guma mu Rugo yatunguranye, atazicisha irungu abakunzi be filime

KANDA HANO UREBE AGACE GASHYA KA FILIME PAPA SAVA

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND