RFL
Kigali

Benie Grace wari umuririmbyi ukomeye muri Jehovah Jireh choir yitabye Imana azize uburwayi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/07/2021 10:07
10


Mu gitondo cy'uyu wa Gatandatu tariki 17 Nyakanga 2021 hamenyekanye inkuru ibabaje y'urupfu rwa Benie Grace umuririmbyi wa Jehovah Jireh choir yamamaye mu ndirimbo 'Gumamo' witabye Imana azize uburwayi.



Umwe mu bayobozi ba Korali Jehovah Jireh choir niwe wahamirije InyaRwanda.com urupfu rw'uyu mubyeyi Uwamariya Benie Grace wari uri mu baririmbyi bakomeye muri iyi korali ifite ibigwi bikomeye mu muziki w'u Rwanda. Yavuze ko uyu muririmbyi yari amaze icyumweru mu bitaro. Mu butumwa Jehovah Jireh choir yanyujije kuri Facebook, yavuze ko Benie Grace yababereye intangarugero, imirimo ye myiza ikaba imuherekeje. Bamwifurije kuruhukira mu mahoro, bavuga ko bazahurira nawe i Budapfa. Bagize bati:

Mu muryango mugari wa Jehovah Jireh, watubereye intangarugero, imirimo wakoze, imisozi twazamukanye, imvura yatunyagiye mu murimo,...Imirimo myiza y'abera iraguherekeje, tuzahurira i Budapfa. RIP Benie Grace: imfura muri Jehovahjireh choir itubanjirije gutaha mu bwami bw'ijuru.

Benie Grace yari umuririmbyi w'umuhanga cyane ndetse w'ijwi rizira amakaraza, kandi ntibyari bishya kuri we ahubwo ni ukuva na kera akiga mu yisumbuye mu kigo cyitwa Groupe Scolaire de Gahini giherereye mu karere ka Kayonza mu Ntara y'Uburazirazuba. Ubwo yigaga i Gahini, Benie Grace yaririmbaga muri korali yitwa Beula yabarizwaga muri Ebenezer yayoboweho na Rukundo Fils wakoreye RTV.

Iyi korali ikaba yarafatwaga nka nimero ya mbere mu kuririmba neza muri icyo kigo cya G.S.G- kandi Benie Grace ni we wateraga indirimbo nyinshi zayo. Muri Kaminuza yize muri ULK ari nabwo yinjiye muri korali Jehovah Jireh y'abize muri iyo kaminuza. Abamuzi bavuga ko yari 'umumama warangwaga n'urukundo, urugwiro, ubumuntu n'ibindi batazibagirwa'.


Benie Grace yitabye Imana azize uburwayi


Jehovah Jireh mu kababaro ko kubura umuririmbyi wayo Benie Grace

IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Sandrine2 years ago
    Imana imwakire mubayo
  • Jean d'Amour BIZIMANA 2 years ago
    Niba Imana ikwisubije ntakundi byagenda mu isi nikobiba, Message yawe warayitanze. Let's yr Soul be near your Lord.
  • Mucyo 2 years ago
    Imana imwakire mubayo, kdi ikomeze abasigaye. RIP
  • Nyirahabimana soline2 years ago
    Imana imuhe iruhuko ridashira Kandi Jehovah jureh bakomere natwe abakunzi babo ninshuti nabavandimwe dukomere
  • Jean Marie vianney2 years ago
    nta kundi urupfu nu mwanzi wibyiza yakoze neza mu gihe cye imana imutuze aheza
  • DUSABIMANA THEONESTE2 years ago
    Yooo Imana imwakire mubayo Kandi twihanganishije umuryango wabasigaye bakomere turabakomeje
  • Josiane2 years ago
    Imana imuhe iruhuko ridashi🙏
  • Gikundiro Mary Irene2 years ago
    Yoo abera barikwigendera nimudutegurere aho tuzazabkd mukomeze mudusabire twebwe turi murinosi yibibazogusa twizeyeko tuzogera tukabonana
  • Mukundwa Jeanine2 years ago
    Benie Ijuru wakoreye waritashye. Aheza ni mw,ijuru Warakoze gukoresha igihe cyawe neza mama. Wari mwiza imbere n,inyuma
  • Mugisha Patrick 2 years ago
    Yoooo Imana imwakire mu bayo kdi abo asize bakomere Imana izabarinda





Inyarwanda BACKGROUND