Mu gitondo cy'uyu wa Gatandatu tariki 17 Nyakanga 2021 hamenyekanye inkuru ibabaje y'urupfu rwa Benie Grace umuririmbyi wa Jehovah Jireh choir yamamaye mu ndirimbo 'Gumamo' witabye Imana azize uburwayi.
Umwe mu bayobozi ba Korali Jehovah Jireh choir niwe wahamirije InyaRwanda.com urupfu rw'uyu mubyeyi Uwamariya Benie Grace wari uri mu baririmbyi bakomeye muri iyi korali ifite ibigwi bikomeye mu muziki w'u Rwanda. Yavuze ko uyu muririmbyi yari amaze icyumweru mu bitaro. Mu butumwa Jehovah Jireh choir yanyujije kuri Facebook, yavuze ko Benie Grace yababereye intangarugero, imirimo ye myiza ikaba imuherekeje. Bamwifurije kuruhukira mu mahoro, bavuga ko bazahurira nawe i Budapfa. Bagize bati:
Mu muryango mugari wa Jehovah Jireh, watubereye intangarugero, imirimo wakoze, imisozi twazamukanye, imvura yatunyagiye mu murimo,...Imirimo myiza y'abera iraguherekeje, tuzahurira i Budapfa. RIP Benie Grace: imfura muri Jehovahjireh choir itubanjirije gutaha mu bwami bw'ijuru.
Benie Grace yari umuririmbyi w'umuhanga cyane ndetse w'ijwi rizira amakaraza, kandi ntibyari bishya kuri we ahubwo ni ukuva na kera akiga mu yisumbuye mu kigo cyitwa Groupe Scolaire de Gahini giherereye mu karere ka Kayonza mu Ntara y'Uburazirazuba. Ubwo yigaga i Gahini, Benie Grace yaririmbaga muri korali yitwa Beula yabarizwaga muri Ebenezer yayoboweho na Rukundo Fils wakoreye RTV.
Iyi korali ikaba yarafatwaga nka nimero ya mbere mu kuririmba neza muri icyo kigo cya G.S.G- kandi Benie Grace ni we wateraga indirimbo nyinshi zayo. Muri Kaminuza yize muri ULK ari nabwo yinjiye muri korali Jehovah Jireh y'abize muri iyo kaminuza. Abamuzi bavuga ko yari 'umumama warangwaga n'urukundo, urugwiro, ubumuntu n'ibindi batazibagirwa'.
Benie Grace yitabye Imana azize uburwayi
Jehovah Jireh mu kababaro ko kubura umuririmbyi wayo Benie Grace
IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA
TANGA IGITECYEREZO