Ni kenshicyane abagore n’abakobwa bakora ibizwi nko kwiteza ‘agapira’ kugira ngo badasama inda, hari abo byanga bikarangira basamye nk’uko umugore yakiteje ngo yirinde gusama biba iby’ubusa maze umwana nawe yerekana ibitangaza avuka agapfumbase.
Ni inkuru yasakaye hirya no hino ku isi aho umugore witwa Paula Dos Santos wo muri Brazil, yari yariteje agapira gashobora kumara
imyaka 5 kamurinda gusama, yaje gusama aho mu minsi ishize yabyariye mu bitaro bya
Lio De Janeiro. Umufotozi ukunda
gufotora abana bato bakivuka, Michelle Oliveira, yavuze ko umwana wavutse ari
"igitangaza" kubera ko nyina yari amaze imyaka itatu akoresha agapira, IUD (Intra-utérin dispositif).
Umwana yavutse apfumbase agapira ka nyina mu ntoki
Nk'uko Newsweek ibitangaza, Oliveira ati: "Njyewe maze imyaka irenga itanu
mfotora abana bakivuka. Igitekerezo cyanjye ni ugukora ibihe byo kwibuka
umuryango runaka nabo barabyibuka, cyane cyane ku mwana akura yiyizi kuko hari
ababura amafoto ari abana, bikanamfasha kubaka inkuru no gukora ibintu byiza nibuka,
umwana akivuka yari afite agapira IUD (dispositif
intra-utérin) mu kiganza nyina
yari yariteje ngo atazagira umwana asama”.
Umubare w'inda ku bagore bakoresha IUD ni 0,6%, nk'uko bitangazwa na Beatriz Tupinambá, umuganga w’ububyaza wa Rio de Janeiro. Ariko ntibiyumvisha uburyo agapira kageze ku mwana. Twavuga ko biba ari nk’ibitangaza. Umwana akuze yumva amakuru nk’aya ashobora kwanga nyina wamubyaye dore ko na nyina kubona ubwisobanuro byaba ingorabahizi.
TANGA IGITECYEREZO