RFL
Kigali

Jennifer Mugisha umukobwa w'umunyabigwi Phocas Fashaho yinjiye mu muziki ahera ku ndirimbo 'Birthday Purpose'-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/07/2021 6:09
1


Jennifer Mugisha, umukobwa wa Phocas Fashaho umunyabigwi mu muziki nyarwanda wamenyekanye mu myaka yo ha mbere wanakoze kuri Radiyo Ijwi rya Amerika, yamaze kwinjira mu muziki ahera ku ndirimbo yise 'Birthday Purpose' yashyize hanze ku munsi we w'amavuko.



Phocas Fashaho, Se wa Jennifer Mugisha, ni umugabo usheshe akanguhe wubatse izina mu muziki nyarwanda mu myaka 30 ishize. Yakunzwe cyane mu ndirimbo zinyuranye zirimo 'Ishiraniro' yiganjemo ibintu byamubayeho nk'uko yabitangarije InyaRwanda.com mu 2017 ati "Ibyo ndirimba mu ndirimbo yanjye 'Ishiraniro' 90% byambayeho".


Phocas Fashaho umubyeyi wa Jennifer Mugisha

Muri iyi ndirimbo aririmbamo ati "Ntugashukwe n'amatara yaka imiturirwa itatse uruyange ngo ukeke ko ari Paradizo, ntugashukwe n'ibizungerezi n'abagendana n'ibigezweho nyamara imitima ntigerweho". Iyi ndirimbo yongeye gukundwa na benshi ubwo Daddy Cassanova yayisubiragamo. Kuri ubu Jennifer Mugisha umukobwa wa Phocas Fashaho, yamaze gutera ikirenge mu cya se yinjira mu muziki akaba yibanda cyane ku ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, uyu mukobwa wavukiye mu Rwanda ariko ubu akaba atuye muri Canada mu mujyi wa Montreal, yadutangarije ko kujya mu muziki byashibutse ku kuba yarakuze abona Se na Nyina baririmba bimusunikira gukunda cyane umuziki akiri umwana muto aho ku myaka 8 yaririmbaga muri korali y'abana. Yakomeje gukunda umuziki kugeza n'uyu munsi. Yivuga muri aya magambo: 

Nitwa Jennifer Mugisha, ndi umuhanzi uririmba indirimbo za Gospel. Nkaba ntuye muri Canada. Nakuvukiye mu Rwanda, ntangira kuririmba mfite imyaka 8 muri korari y'abana. Nakuze ndeba Papa kuri television aririmba na Mama akunda piano kandi aranaririmba, bimfasha nanjye gukomeza mu muziki. Nakomeje ndirimba muri za korari, nyobora korari kandi naririmba kugeza uyu munsi.


Jennifer Mugisha yinjiye mu muziki abikundishijwe n'ababyeyi be b'abanyamuziki

Twamubajije ku ndirimbo yakoze yise 'Birthday Purpose' yahuje n'umunsi we w'amavuko yizihiza buri Tariki 08 Nyakanga, ati "Ni indirimbo nasohoye ku munsi w'amavuko yanjye, niyo mpamvu natoranyije ijambo “Birthday Purpose”, aho 'Pupose 'bivuga “impamvu”, ubwo tubishyize hamwe biba “Impamvu y’amavuko”. Imana yaturemye twese idufitiye umugambi (Yeremiya 1:5), bivuze ko twese tuvuka hari inzira Imana idufitiye. Nasohoye iyi ndirimbo nujuje imyaka 30".

REBA INDIRIMBO 'BIRTHDAY PURPOSE' YA JENNIFER MUGISHA


Jennifer Mugisha yavuze ko ubutumwa buri muri iyi ndirimbo yakoranye n'umuraperi JC Branch, ari butatu burimo ubusaba abantu kwirinda kugereranya imigisha Imana ibaha n'iyo iha bagenzi babo kuko iyo migisha itandukanye cyane. Ati "1. Kureka 'comparaison - Timing' y’imigambi Imana igufitiye itandukanye n’iya mugenzi wawe. 2. Akenshi iyo tugeze mu myaka ya 20, 30 etc, 'abajeunes' (urubyiruko) benshi dutangira kwishyiraho 'standards' z’isi ko tugomba kuba dufite imodoka, inzu, akazi keza, amafaranga,..".

Yunzemo ati "Si bibi kugira ibi bintu, Imana irashaka no kubiduha, ariko tubonye imyaka yigize imbere tugapanika cyangwa tukiganyira, dutakaza umwanya mwinshi. Imana idusaba gushaka ubyami bwayo mbere ya byose, ibindi igenda ibyongeraho (Matayo 6:33)". Ubutumwa bwa gatatu yasorejeho buri muri iyi ndirimbo ye yagize ati "Gukora icyo Imana ishaka - Aho kugira ngo turebe ibyo tudafite mu buzima, Imana yifuza ko tugendera mu migambi idufitiye".


Jennifer arasaba abantu bose kugendera mu mugambi Imaba ibafitiye

Uyu mukobwa Jennifer Mugisha uvuga indimi enye adategwa; Ikinyarwanda, Icyongereza, Igifaransa n'Igiswahili, yadutangarije intego ye mu muziki yamaze kwinjiramo mu buryo bweruye. Yavuze ko mu myaka itanu iri imbere yifuza kuzaba afite Album ebyiri ziri mu mahanga yose. Yagize ati "Intego yo gukora Album, ubu nkora umuziki part-time ariko mu myaka 5, nifuza gusohora album 2 zikajya mu mahanga yose, nkabasha no gufasha abandi baririmbyi mu buryo bwa muzika".

Ni iki Jennifer Mugisha yigira ku mubyeyi we Phocas Fashaho wanditse izina mu muziki nyarwanda ?

Mu gusubiza iki kibazo yabajijwe na'umunyamakuru wa InyaRwanda.com, Jennifer Mugisha yagize ati "Papa ni Fashaho Phocas, yaririmbye indirimbo zishimishije twese twakunze. Navuga ko yampaye 'inspiration' nyinshi cyane". Yavuze ko mu muryango wabo bafitemo abandi banyamuziki anavuga uburyo yaririmbye mu gitaramo cy'umuramyi Gentil Misigaro. Ati "Iwacu abandi bahanzi barahari cyane. Gentil Misigaro utuye muri Canada nawe umwaka wa 2019 namuririmbiye soprano muri concert yari yaje gukora mu mujyi ntuyemo kuri Eglise Crosspointe".

Jennifer Mugisha, amaraso mashya mu muziki afite abavandimwe batanu babana muri Canada. Mu mwaka wa 2003 nibwo yavuye mu Rwanda ajya muri Tanzania kwiga amashuri yisumbuye. Urukundo akunda umuziki rwarushijeho kwiyongera ubwo yari ageze muri Ottawa mu 2008 muri Kaminuza yitwa Algonquin College aho yakuye Dipolome mu bijyanye na 'Business Administration - Human Resources' anahakura impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bucuruzi. 

Yaje kujya muri korali akajya aririmba 'Solo' akanafasha abahanzi ku rubyiniro (Backup singer). Nyuma yaho yabaye umuyobozi wa gahunda yo kuramya no guhimbaza Imana mu rusengero abarizwamo muri Canada (Worship leader) ndetse aba n'umuyobozi wa korali y'urubyiruko. Nk'uko abitangaza, yaje kwimukira mu wundi mujyi ubwo yari mu bihe bimukomereye, Umwuka w'Imana aramusanga amusaba kwandika indirimbo ye ya mbere, nyuma yaho yandika n'izindi nyinshi.


Jennifer yateye ikirenge mu cya Se yinjira mu muziki

Kuri ubu Jennifer Mugisha afite akazi keza akaba ari 'HR Coordinator' muri kompanyi akoramo. Ni umukristo mu itorero ryitwa Impact Centre Chretien akaba abarizwa muri 'Worship team' y'iryo torero. Hejuru y'ibyo, ni n'umuyobozi w'impano (Director of Talent) mu irushanwa rya Gikristo ryitwa 'Concours Gpat' aho akurikirana abanyempano 12 bitabiriye iri rushanwa muri uyu mwaka. Mu byiringiro bye ndetse n'isengesho rye ni uko Imana itambutsa ubutumwa bwayo binyuze mu ndirimbo ze, imitima ya benshi ikagarukira Imana.

Nyuma y’iyi ndirimbo 'Birthday Purpose' aririmba mu njyana Abanyamerika biyumvamo cyane, Jennifer Mugisha yavuze ko Imana nimushoboza, azasohora izindi ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, nibinashoboka akorane indirimbo n’abandi bahanzi baba muri Canada cyangwa hanze yaho. Muri iyi ndirimbo ye nshya yisunze icyanditswe kiri mu Abafilipi 3: 13-14 hakangurira abantu gutumbira imbere ntibacibwe intege n'ahashize, (... Nibagirwa ibiri inyuma nkasingira ibiri imbere). 

Ni indirimbi ifite iminota 4 n'amasegonda 50, ikaba itangira umumama yibutsa Jennifer ko yujuje imyaka 30 bityo akwiriye kuba afite byinshi birimo inzu, imodoka, umugabo n'ibindi. Jennifer abanza kwitsa umutima, nyuma akaririmba avuga ko isabukuru ye ifite impamvu, ndetse ko Imana yamuremeye kuyiramya. Arasaba abantu bose kugendera ku migambi Imana yabaremeye, bagashaka mbere na mbere umwami bw'Imana, ibindi byose bikaza nk'inyungu.


REBA HANO INDIRIMBO 'BIRTHDAY PURPOSE' YA JENNIFER MUGISHA


REBA HANO 'ISHIRANIRO' YA PHOCAS FASHAHO YASUBIWEMO NA DADDY CASSANOVA









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mama Perla2 years ago
    Wouwwww, mbega indirimbo nziza cyane. Uyu mukobwa ni umuhanga rwose, isuku igira isoko. Nyagasani akomeze yagure impano yawe sister, wakoze gutanga ubutumwa bwiza kandi bwubaka. Courage uzagera kure, video nziza, injyana nziza, ubutumwa bwiza.... byose ni sawa sawa pe. keep it up





Inyarwanda BACKGROUND