RFL
Kigali

Rubavu: Polisi yarokoye ubuzima bw'umuturage wari wahagamye mu giti nyuma yo kugiriramo impanuka

Yanditswe na: Editor
Taliki:16/07/2021 14:41
0


Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Nyakanga ahagana saa sita z’amanywa abapolisi bo mu ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi (FRB) ku bufatanye n’abapolisi bakorera mu Karere ka Rubavu barokoye ubuzima bwa Imanizibose Eric Antoine w’imyaka 30



Ni nyuma y’aho yari amaze kugirira impanuka mu giti ahagama mu mashami yacyo amaze kuvunika itako. Byabereye mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Nyakiriba, Akagari ka Nyarushyamba, Umudugudu wa Makoro.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko Imanizibose yuriye igiti ashakamo inkwi zo gucana noneho ageze hejuru arahanuka ariko ahagama mu mashami nyuma yo kuvunika itako.

Yagize ati ”Abaturage nibo babibonye mbere batabaza Polisi kuko byabereye ku muhanda munini nyabagendwa. Abapolisi baje basanga yahagamye mu mashami ariko yavunitse itako atabasha kururuka mu giti, yabonye amaze kuvunika afata amashami arakomeza cyane yigumiramo.”

CIP Karekezi yakomeje avuga ko abapolisi bo mu ishami rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi bahise batabara bazana urwego n’ibindi bikoresha babasha kurira bururutsa Imanizibose bamugeza hasi nta kibazo afite. Yashimiye abaturage bihutiye gutanga amakuru ariko anabakangurira kwirinda kujya burira ibiti cyangwa ibindi bintu bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ati ”Turashimira abaturage batabarije ku gihe kuko iyo batinda hari ubwo uriya muturage yari kugera aho akananirwa akaba yahanuka akitaba Imana cyangwa akavunika bikomeye. Abaturage kandi birinde gushyira ubuzima bwabo mu kaga.”

Imanizibose amaze kururutswa mu giti yahise ajyanwa ku Kigo nderabuzima cya Nyakiriba aho arimo kwitabwaho n’abaganga


Polisi yatabaye ubuzima bwa Imanizibose Eric Antoine wari wahagamye mu giti

Src: Police.gov.rw






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND