RFL
Kigali

Iranzi Jean Claude wari umaze amezi 6 muri Pharco FC yeretswe umuryango

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:16/07/2021 9:22
0


Umunyarwanda Iranzi Jean Claude ari mu bakinnyi 14 basezerewe na Pharco FC yazamutse mu cyiciro cya mbere uyu mwaka.



Iranze Jean Claude yageze muri iyi kipe yo mu Misiri mu mpera za Mutarama aho yari avuye mu kipe ya Rayon Sports agenda agiye gutanga umutahe kuko iyi kipe yarwanaga no kuzamuka mu cyiciro cya mbere.


Iranzi wa kabiri ibumoso ahagana hasi 

Nyuma y'aho iyi kipe ibonye itike yo gukina icyiciro cya mbere cya Misiri, yahisemo gukora amavugurura ihera ku bakinnyi bagera kuri 14 beretswe umuryango harimo n'umunyarwanda Iranzi Jean Claude w'imyaka 30 y'amavuko.


Iranzi ntarasezera mu Amavubi 

Iranzi Jean Claude wazamukiye mu cyiciro cya 2 ubwo yakiniraga ikigo cy'amashuri cya Lucee du Lake Muhazi ASPEJ cy'i Rwamagana, ahava mu 2008 yerekeza muri Kiyovu Sport akaba yaragiriye ibihe byiza muri APR FC ndetse n'ikipe y'igihugu.


Iranzi Jean Claude yasezerewe na Pharco FC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND