RFL
Kigali

"Ni njye cyamamare muri filime muri Afrika" - Ubutumwa bwa Zubby Michael rurangiranwa muri Nigeria

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:16/07/2021 9:15
0


Umukinnyi rurangiranwa muri filime na Politike ya Nigeria, Zubby Michael yemeje ko ariwe cyamamare kishyurwa neza kandi cyanditse izina muri filime nyafurika.



Michael, mu kiganiro yagiranye na televiziyo yitwa The Broadway, yagarutse ku buzima bwe muri rusange mu kibuga cya filime muri Afrika anemeza ko ariwe uyoboye abandi.Zubby Michael yemeza ko nta mukinnyi wa filime umuhiga mu mushahara no mu bwamamare muri Africa

Yagize ati:“Nta mpaka, ninjye cyamamare mu bakinnyi ba filime muri Afrika. Imana ihabwe icyubahiro. Ndatekereza ko nta muntu kuri ubu uriho ukomeye kundusha kugeza ubu.

Akomeza agira ati: “Kuva ubu ni njye ukize mu bakinnyi ba filime. Nk'uko mperuka kubireba, Nasanze narinjije binyuze mu mushahara nagiye mpabwa, Miliyoni N102. Atari mu bihe byose maze muri uyu mwuga ahubwo mu bihe bya vuba. Mfite igitabo nandikamo filimi nakinnyemio nayo banyishyuye.”

Miliyoni N102 ingana n'ibihumbi 247 by'amadorali mu manyarwanda ni Miliyoni zirenga 247

Mu busanzwe yiswe n’ababyeyi Zubby Azubuike Michael Egwu yamamara nka Zubby Michael yavutse kuwa 01 Gashyantare 1985 mu ntara ya Anambra mu gihugu cya Nigeria. Ni umukinnyi wa filime unazitunganya uruhare rwe rukaba rwaragiye rwivugira mu ruganda rwa filime mu zirimo Thrre Windows, Royal Storm na Professional Lady.

Yatangiye kumenyekana ubwo yakinaga ariwe kibamba muri filimi ya Three Windows, yigiye amashuri yibanze mu ntara avukamo by’umwihariko muri Adamawa yaje gukomereza kaminuza mu yitwa Nnamdi Azikiwe ahakura impabumenyi mu ishami rya Mass Communication.

Filimi yakinnye yitwa Three Windows niyo yamugize icyamamare mu kibuga cya filimi muri Afrika

N'ubwo ariko yamamaye cyane muri filime ya Three Windows ariko filimi yambere yagaragayemo ku myaka micye ni iyitwa Missing Rib uyu mugabo mu mwaka wa 2019 kuwa 25 Ugushyingo yahawe inshingano zo kuba umujyanama wa Guverineri w’intara ya Anambra witwa Willie Obiano. Yagiye ahabwa ibihembo binyuranye kandi byinshi nk’umukinnyi wa filime haniyongeraho ibyo kubera ijisho urubyiruko no kurutera umurava.

Icyamamare mu muziki wa Nigeria Davido ari kumwe na Zubby Michael









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND