Icyorezo cya Covid-19 kimaze iminsi 596 ku Isi cyambuye ubuzima abasaga miliyoni 4 ku Isi. Kuwa 14 Nyakanga 2021 Inama y’Abaminisitiri yanzuye ko Umujyi wa Kigali n’uturere 8 bijya muri Guma mu rugo kubera ubwiyongere bukabije bw’icyorezo. Amabwiriza azatangira kubahirizwa kuwa 17 Nyakanga kugera ku ya 26 Nyakanga 2021.
Umunsi
ku wundi niko iki cyorezo cya Covid-19 kiri kugenda gikara ndetse kinahindura ubukana dore ko mu minsi ishize ari bwo hatangajwe ubundi bwoko bwa Covid-19
bwahawe izina rya Delta. Nyuma y'uko iki cyorezo kitari gucogora Leta y’u Rwanda
iri gukora igishoboka cyose ngo yite ku baturage bayo kimwe n'izindi leta
zitandukanye hirya no hino ku Isi.
Kuri uyu wa 14
Nyakanga 2021 ni bwo Inama y’abaminisitiri yateranye ifata imyanzuro igamije
guca intege iki cyorezo, imwe mu myanzuro yafashwe harimo gahunda ya Guma
mu rugo mu turere umunani twiyongera ku Mujyi wa Kigali aho byashyiriweho
ingamba zikomeye kubera ubwiyongere bw'ikwirakwira ry’iki cyorezo. Uturere
twashyizwe muri Guma mu Rugo ni Burera,
Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro.
Nk'uko bishimangirwa n’itangazo ry'Ibyemezo by'Inama y’abaminisitiri yabaye kuyu
wa 14 Nyakanga 2021 iyobowe n’umukuru w’igihugu, Nyakubahwa Paul Kagame, Abatuye muri utwo duce twavuze
haruguru cyo kimwe n’Abanyarwanda bose muri rusange basabwe kugabanya mu buryo
bushoboka impamvu zatuma bakora ibikorwa byatuma bahura ari benshi cyangwa
gukora ingendo zitari ngombwa.
Bimwe
mu bikubiye muri iri tangazo ni uko uturere 8 ndetse n’umujyi wa Kigali byashyizwe muri gahunda ya
Guma mu Rugo, gusurana birabujijwe ndetse no gukora ingendo keretse ku mpamvu
z’ingenzi nk’izerekeye ubuzima, guhaha ibiribwa, kujya kuri banki n’abakozi
bagiye gutanga izi serivisi.
Ku rundi
ruhande, abantu batuye muri utu turere 8 ndetse n'abo mu mujyi wa Kigali ibikorwa
bya siporo ikorewe hanze birabujijwe cyo kimwe n’ingendo z’imodoka zitwara
abantu mu buryo bwa rusange. Gusa imodoka zitwara abakozi bagiye mu bikorwa
byemerewe gukomeza gukora, zo zizajya zigenda.
Ikindi ni uko moto n’amagare ntabwo byemerewe gutwara abantu ariko bishobora kwifashishwa mu gutwara imizigo. Iyi nama yagarutse ku bijyanye n'abatanga serivise zo mu biro by’inzego za leta n’iz’abikorera ko bigomba gufungwa “kereka abatanga serivisi z’ingenzi zisaba kujya aho basanzwe bakorera”.
Abacuruza
ibiribwa, imiti, ibikomoka kuri peteroli n’ibindi bikoresho by’ibanze byemejwe
bazakomeza gukora ariko bagakoresha abakozi batarenze 30% by’abakozi bose. Ibikorwa
byose byemerewe gukomeza gukora bizajya bifunga saa Kumi n’imwe z’umugoroba.
Ku rundi ruhande, amashuri yose harimo na za Kaminuza arafunze naho ku banyeshuri bazakora ibizamini bya leta hazatangazwa amabwiriza yihariye abareba nyuma.
Soma Itangazo rikubiyemo ibyavuye muri iyi nama yo kuri uyu wa 14 Nyakanga 2021:
TANGA IGITECYEREZO